00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruganda rwa Under Armour rugiye kwishyura miliyoni 434$ kubera kubeshya abanyamigabane

Yanditswe na Clairia Mutoni
Kuya 23 June 2024 saa 01:33
Yasuwe :

Uruganda rwa Under Armour rukora imyenda n’inkweto cyane cyane ibya siporo rwemeye kwishyura Millioni 434$, kugira ngo hakemurwe urubanza rwo mu 2017 abanyamigabane barwo baruregagamo kubahombya bitewe no kubaha amakuru atariyo.

Mu 2017 nibwo aba banyamigabane ba Under Armour bayijyanye mu rukiko, bavuga ko bagize ibihombo bikomeye bitewe n’amakuru apfuye bahabwaga n’ubuyobozi bw’uru ruganda ku iterambere ryarwo.

Amakuru dukesha CNN avuga ko mu 2021 uru ruganda rwari rwemeye kwishyura miliyoni 9$ kugira ngo rukemure ibirego ko rwabeshye abashoramari ku bijyanye n’izamuka ry’inyungu.

Under Armour yavuze ko nubwo yemeye kwishyura aya mafaranga bitavuze ko yemera amakosa, ko ahubwo ari ubwumvikane yinjiyemo ku bushake.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages