Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Ikinyamakuru Sydney Morning Herald cyatangaje ko mu rugendo iyo ndege yari yakoze ku wa 10 Ukwakira imara hafi amasaha 17 iva i Perth yerekeza i Roma, bamwe mu bagenzi binubiye ko barimo kurumwa n’udukoko turimo ibiheri.
Bivugwa ko bahawe imiti igabanya uburyaryate bwatewe no kurumwa n’izi mperi, icyakora Umuvugizi wa Qantas yabwiye BBC ko iyo ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787 Dreamliner yahagaritswe kugira ngo “isukurwe mu buryo bwimbitse”.
Yagize ati “Turasaba imbabazi tubikuye ku mutima abakiliya bacu kubera ihagarikwa ry’urugendo rwo ku wa Gatandatu rwavaga i Roma rwerekeza i Perth. Ibi byatumye abenjennyeri bacu n’amakipe ashinzwe kwita ku ndege bayisukura mu buryo buhagije, nyuma y’uko hagaragaye ikibazo ku ntebe nke zo mu gice cy’abagenzi bishyura amafaranga asanzwe.”
Iyo sosiyete yatangaje ko abagenzi bose bagizweho ingaruka bahawe aho kurara, banashakirwa imyanya mu zindi ndege mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye ku gihe bari bateganyije guhagurukira.
Ikibazo gitewe n’ibiheri kigahagarika ingendo si ibintu bidasanzwe. Hashize igihe kitageze ku byumweru bibiri, ingendo nyinshi za gari ya moshi za Southeastern mu Bwongereza zihagaritswe, nyuma y’uko abaziyobora babonye utwo dukoko mu byumba bakoreramo.
Mu 2017, British Airways yasabye imbabazi umuryango wavaga i Vancouver werekeza i Londres, nyuma y’uko abawugize bavuye mu rugendo rw’indege rwo mu ijoro bafite ibimenyetso byo kurumwa n’ibiheri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!