Umunyamabanga mukuru w’umutekano wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chuck Hagel yeguye ku nshingano ze ku wa 24 Ugushyingo .
Perezida Barack Obama avuga ko ari nyir’ubwite washatse kwegura ariko impuguke mu bya politiki zikavuga ko yabitegetswe nyuma yo kunanirwa gukemura ibibazo bikomeye by’igisirikare cya USA.
Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko Perezida Obama na Hagel bananiwe kumvikana ku ngamba zafatwa mu kurwanya umutwe wa Leta ya Kiyisiramu, bigateza amakimbirane.
Iki kibazo n’ibindi nk’ubushyamirane bw’u Burusiya na Ukraine,kuvana ingabo muri Afghanistan, gufasha kurwanya Ebola muri Afurika y’iburasirazuba bananiwe kubyumvikanaho guhera mu byumweru bibiri bishize, maze Perezida Obama ahitamo kwitandukanya na we.
Perezida Obama yatangaje ko Hagel yamubwizaga ukuri mu nama yamugiraga.
Ati” Icyo nababwira cyo ni uko ateguye kubera tutumvikanaga”
Uzamusimbura azashyiraho na Obama yemezwe n’umutwe wa sena.
Deus Ntakirutimana



















TANGA IGITEKEREZO