00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uruhuri rw’ibirego Trump ashinjwa n’ingaruka bishobora kumukururira

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 August 2023 saa 09:15
Yasuwe :

Donald Trump wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari guca mu bihe bitamworoheye kuva yava ku butegetsi aho ari gushinjwa ibirego byinshi ndetse bikaba byitezwe ko azisanga mu rukiko inshuro zitari nke mu mezi 18 ari imbere.

Uyu mugabo amaze gushyirirwaho ibirego byo mu rwego mpanabyaha byinshi birimo n’uburiganya mu matora yatsinzwemo na Joe Biden mu 2020. Bije mu gihe Trump yitegura kongera guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’umwaka utaha.

Ubundi Trump byamugendekeye bite?

Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo umushinjacyaha wo muri Leta ya Georgia, yagaragaje ibirego byinshi biregwa Trump ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-Republicains.

Aha ni na ho hakomojwe ku byo kuba yaribye amajwi akanarimanganya ibyo kuba yari yaratsinzwe muri iyo Leta ya Georgia.

Hanasohotse inyandiko ikubiyemo ibirego 13 ndetse ikaba ije isanga izindi dosiye eshatu zasohotse muri uyu mwaka.

Kuva Trump yatangira gushinjwa amaze kwitaba urukiko inshuro eshatu aho ibyo aregwa byose yabihakanye akavuga ko ari ibinyoma biba byaremekanyijwe kandi ko abamwibasira bazatsindwa.

Biteganyijwe ko bitarenze ku wa 25 Kanama, 2023 agomba kuba yongeye kwitaba muri Leta ya Atlanta n’iya Georgia.

Ni ibihe byaha bindi Trump yashinjwe mu zindi dosiye?

Kugeza ubu none Trump arashinjwa ibirego bikabakaba 100 nyuma ya biriya 13 biherutse gushyirwa ahagaragara byaje byiyongera ku bindi 78 yashinjwaga birimo gucura umugambi wo kugambanira Amerika, kubangamira umutangabuhamya ndetse no kubangamira uburenganzira bw’abaturage.

Muri Werurwe ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari umugore ukina filime z’urukozasoni witwa Stormy Daniels, wahawe na Trump ibihumbi 130$ agamije kumucecekesha ngo adahingutsa inkuru z’umubano wihariye bagiranye nubwo Trump ibi yabiteye utwatsi.

Byitezwe ko ibi Trump azajya kubiburana i New York.

Yanarezwe kuba abamushyigikiye barateje imvururu ku wa 6 Kamena 2021 ku nyubako ikorerwamo n’Inteko Ishinga Amategeko, Capitol.

Ibindi yarezwe harimo gufata nabi inyandiko z’ibanga ntanazisubize ubwo yazibazwaga ndetse no guhindura amakuru yari mu nyandiko z’ubucuruzi agamije kwishyura Daniels.

Ibyo aregwa byaba bifite uburemere bungana iki?

Umushinjacyaha yavuze ko ibinyoma bya Trump ari byo byatumye abamushyigikiye bajya guteza imvururu kuri Capitol, imvururu zihariye imitwe y’inkuru z’ibinyamakuru mu gihe zabaga mu 2021.

Ibi byose byatambamira Trump ntabashe kwiyamamariza kuba perezida?

Oya! Nubwo ari gushinjwa ibirego byinshi, nta ngingo n’imwe iri mu Itegeko Nshinga rya Amerika ibuza Trump kuba yakomeza kwiyamamariza kuba perezida w’icyo gihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko hari ibyemezo bishobora gufatwa birimo no kumusaba kuba yakwishyura itsinda ry’abanyamategeko, kujya yitaba urukiko no kuba yamaranwa ibyumweru bibiri aburanishwa, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mwanya we wo guhura n’abo ashakamo amajwi no kuba yahatakariza amafaranga menshi.

Kugeza ubu mu ishyaka rye ni we ukiri ku ruhembe rwo kuba yazahatana na Joe Biden mu matora y’umwaka utaha.

Ese Trump ashobora gufungwa?

Mu gihe yahamwa na byo, ibyinshi mu biregwa Trump, hagenwa ko yabitangira ihazabu aho kujyanwa muri gereza, icyakora harimo bimwe bikomeye bishobora gutuma yisanga hagati y’inkuta za gereza.

Icyakora nubwo yafungwa, yemerewe kuba yakomeza guhatana mu matora byanashoboka agatsinda.

Mu 1920, uwitwa Eugene Debs wo muri Socialist Party, yabonye amajwi abarirwa muri za miliyoni mu matora nubwo icyo gihe yari afunze nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC yo ku wa 16 Kanama, 2023.

Ni iki Trump yavuze mu kwiregura?

Donald Trump ntiyahwemye kugaragaza ko ibyo ashinjwa hari ababyihishe inyuma muri politiki bagamije kumuca intege muri gahunda ye yo kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika.

Abamwunganira mu mategeko na bo bunze mu rye, bavuga ko ibyo umukiliya wabo ashinjwa “bitumvikana kandi bitangaje”, banagaragaza ko abatangabuhamya bagaragazwa, bakoreshwa mu nyungu za politiki.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages