Iri teka Trump yasinye muri Gashyantare 2025 mu rwego rwo gukaza amategeko y’abinjira n’abasohoka, ryavugaga ko abana bavutse ku babyeyi bari muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa abafite viza z’igihe gito batagomba guhabwa ubwenegihugu bwa Amerika.
Abatemera iri teka baryamaganiye kure, bitabaje inkiko kugira ngo ziriteshe agaciro. Bagaragazaga ko rishyira mu kaga abana barenga 250.000 bavukira muri Amerika buri mwaka.
Mu cyemezo cyafashwe ku bwiganze bw’abacamanza, abacamanza bashimangiye ko ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga rya Amerika yashyizweho nyuma y’ibihe by’intambara, igamije guha ubwenegihugu abirabura cyane cyane abakomoka ku bacakara, igomba kubahirizwa.
Icyakoze, abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga bagaragaje ko ubwo burenganzira butareba abana bavuka ku badipolomate b’abanyamahanga bakorera muri Amerika.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, John Roberts, yagize ati “Ubwenegihugu bwa Amerika, kuva kera na n’ubu, bwari uburenganzira bwo kugira uburenganzira, bwo kwisanzura no kugira uruhare mu muryango wacu wa politiki.”
Roberts yakomeje ati “Abatunganyije ingingo ya 14 y’Itegeko Nshinga bahaye iri sezerano ‘umuntu wese wavukiye muri iki gihugu mu mudendezo.’ Twiyemeje gukomeza iryo sezerano n’uyu munsi.”
Abacamanza batatu bo bavuze ko iteka rya Trump ryari rikwiye gushyirwa mu bikorwa ariko baganjwe n’ababyumva ukundi. Icyakoze mu rubanza uyu Mukuru w’Igihugu yitabiriye muri Mata 2026, abacamanza bose bibazaga niba ryubahiriza Itegeko Nshinga.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga gikurikiye ikindi Urukiko Rukuru rwafashe muri Gashyantare, rutesha agaciro imisoro ihanitse Trump yari yashyiriyeho ibihugu byinshi, abishinja kungukira byinshi mu bucuruzi bigirana na Amerika.
Trump yari yavuze ko icyemezo cy’uru rukiko kitarimo gukunda igihugu, yibasira abacamanza b’Urukiko Rukuru, abita abantu badatekereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!