Iteka ryashyizweho umukono na Trump ku itariki 27 Mutarama 2017, rikumira mu gihe cy’iminsi 90 abinjira muri Amerika baturutse muri Iran, Iraq, Libya, Somalia, Sudan, Syria na Yemen.

Iri teka ryaje kwitambikwa n’urukiko rwo mu Mujyi wa Seattle i Washngton ryanakumiraga impunzi zose mu gihe cy’iminsi 120. Igikorwa Trump yavugaga ko kigamije guhangana n’iterabwoba.

Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko rw’ubujurire, aho rwasuzumye niba koko nk’uko bivugwa na Trump, abantu baturutse muri biriya bihugu uko ari birindwi bashobora guteza Amerika ibibazo.

Richard Clifton, umwe mu bacamanza batatu basuzumye iki kibazo yabajije niba koko ririya teka rikwiye kwitwa ko rivangura mu gihe rifite ingaruka kuri 15% by’abayisilamu bose bo ku isi.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uru rubanza ruzasomwa muri iki cyumweru kandi ko rushobora gukomereza mu rukiko rw’ikirenga.

Uru rubanza rugamije gusuzumana ubushishozi ububasha bwa Perezida mu kwemeza abakwiye kwinjira mu gihugu n’abatabikwiye ndetse no kureba niba iteka ryasinywe na Trump ritagongana n’Itegeko Nshinga ry’Amerika ribuza guha agaciro idini rimwe kurusha irindi.

Mu gihe abantu batandukanye barimo abahoze mu gisirikare, abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ndetse n’abanyamategeko baturutse muri leta zisaga 10 bagaragaje ko badashigikiye iteka rikumira abimukira, Trump we avuga ko atumva ukuntu bashobora kujya mu nkiko bapfa guharanira umutekano w’igihugu.

Iteka rikumira by’agateganyo abimukira riza mu mavugurura atandukanye yakozwe na Donald Trump mu minsi ya mbere y’ubuyobozi bwe kuko yarahiriye kuba Perezida wa Amerika kuwa 20 Mutarama 2017.

Urukiko rw’ubujurire rwasuzumye iteka rya Trump rikumira abimukira
Urukiko rw’ubujurire rwasuzumye iteka rya Trump rikumira abimukira

[email protected]