Kuwa 27 Mutarama 2017, nyuma y’icyumweru kimwe arahiriye kuba Perezida nibwo Trump yashyize umukono ku iteka rikumira mu gihe cy’iminsi 90 abinjira muri Amerika baturutse muri Iran, Iraq, Libya, Somalia, Sudani, Syria na Yemen ndetse rigakumira impunzi zose mu minsi 120.
Iri teka ryakurikiwe n’imyigaragambyo y’abatari bake bavugaga ko batandukanyijwe n’imiryango yabo dore ko hari n’abari bahejejwe ku bibuga by’indege ryaje kwitambikwa n’urukiko rwo mu Mujyi wa Seattle i Washington.
Nyuma yo gusuzuma iki kibazo, Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko rudashobora kwitambika umwanzuro wafashwe n’urundi rukiko ndetse ko nubwo Leta ivuga ko ririya teka rigamije gusigasira umutekano w’igihugu, nta mpamvu zifatika yatanze.
Abacamanza batatu bakurikiranye iki kibazo bagaragaje ko ku ruhande rumwe abaturage bagomba guha agaciro umutekano w’igihugu ariko kandi bafite uburenganzira bwo kujya aho bashaka, kudatandukana n’imiryango yabo no kudakorerwa ivangura.
Nk’uko BBC yabyanditse ngo aba bacamanza bemeje ko iri teka ryari ryasinywe na Trump ryamburaga abaturutse mu bindi bihugu uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga.
Nubwo abadashyigikiye iri teka banyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’ubujurire, Perezida Trump we ntiwamunyuze aho yagaragaje ko wafashwe hashingiye ku mpamvu za politiki ndetse ko leta yiteguye kugeza iki kibazo mu rukiko rw’ikirenga.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Tuzahurira mu rukiko, umutekano w’igihugu cyacu uri mu kaga.”
Mu gihe cyose iki kibazo kitaragezwa mu Rukiko rw’Ikirenga, abaturutse muri biriya bihugu byari byakumiriwe n’impunzi barakomeza kwinjira muri Amerika nta nkomyi.





Ibitekerezo 0