Obamacare itegeka Abanyamerika kugira ubwishingizi bw’ubuvuzi utabikoze agahura n’ibihano ku misoro.
Trump yakomeje kugaragaza ko ataryishimiye ndetse yiyamamaza asezeranya Abanyamerika kuzarihindura natorwa, ndetse ahita atangiza urwo rugendo akimara gutorwa.
Umwaka ushize Abasenateri ba Amerika banze umushinga wo gukuraho ingingo zimwe za Obamacare, bavuga ko byagira ingaruka ku banyamerika benshi.
Intumwa nkuru za Leta ya Texas na Wisconsin (Ken Paxton na Brad Schimel) b’Aba-Republicain nibo bagejeje ikirego mu rukiko rwa Leta ya Texas, basaba ko ingingo yo guhana utabwishyuye yavugururwa.
Umucamanza O’Connor yavuze ko niba guhana umuturage wananiwe kwishyura ubwishingizi aribyo Obamacare ishyigikiye, binyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi ko byagaragajwe ritorwa mu 2010 n’umwaka ushize basaka ko rivugururwa.
Ibyo byagaragajwe mbere y’umunsi umwe ngo hemezwe niba Obamacare izakomeza kubahirizwa guhera umwaka utaha.
Biteganyijwe ko Urukiko rw’ikirenga arirwo rugiye kugezwamo iki kirego rukazaba arirwo rufata umwanzuro.
BBC yanditse ko Umuvugizi wa Perezidansi ya Amerika, Sarah Sanders, yavuze ko itegeko rizakomeza gukoreshwa mu gihe hagitegerejwe umwanzuro w’urukiko.



















TANGA IGITEKEREZO