00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwahannye France Televisions yarezwe na Padiri Munyeshyaka

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 27 November 2014 saa 10:11
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rwa Paris rwahanishije kuri uyu wa 26 Ugushyingo igihano cyo gutanga amayero 5 000, ni ukuvuga miliyoni 4,308,575 mu mafaranga y’u Rwanda, sosiyete France Télévisions bitewe n’ikiganiro cyakozwe n’imwe muri televiziyo zayo ku munyarwanda Padiri Wenceslas Munyeshyaka, wareze avuga ko cyamwise umunyabyaha ruharwa kandi atarabyemezwa mu nkiko.
Iki kirego Padiri Munyeshyaka, wari warakatiwe igifungo cya burundi n’inkiko zo mu Rwanda, yagitanze agendeye ku kiganiro kiri mu bwoko (…)

Urukiko Rukuru rwa Paris rwahanishije kuri uyu wa 26 Ugushyingo igihano cyo gutanga amayero 5 000, ni ukuvuga miliyoni 4,308,575 mu mafaranga y’u Rwanda, sosiyete France Télévisions bitewe n’ikiganiro cyakozwe n’imwe muri televiziyo zayo ku munyarwanda Padiri Wenceslas Munyeshyaka, wareze avuga ko cyamwise umunyabyaha ruharwa kandi atarabyemezwa mu nkiko.

Iki kirego Padiri Munyeshyaka, wari warakatiwe igifungo cya burundi n’inkiko zo mu Rwanda, yagitanze agendeye ku kiganiro kiri mu bwoko bw’ibiganiro bicukumbuye cyitwa “Pièces à Convictions” bisobanuye "ibimenyetso nyemezacyaha" cyacishijwe kuri Televiziyo France 3, Munyeshyaka akavuga ko bahangaye ubwisanzure bwe ku byaha ashinjwa.

Munyeshyaka, wahoze ari Padiri Mukuru muri Paruwasi ya Ste Famille i Kigali, agahungira mu Bufaransa nyuma ya jenoside, ubu akorera muri Paruwasi yaho ya Gisors Diyoseze ya Evreux.

Yatangiye gukurikiranwa n’ubutabera bw’u Bufaransa guhera muri Nyakanga 1995.

Dosiye ye nayo yashyikirijwe Ubutabera bw’u Bufaransa mu 2007 itanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda.

Padiri Munyeshyaka mu gitambo cya misa mu Bufaransa, nubwo yakatiwe igihano n'inkiko zo mu Rwanda

Padiri Munyeshyaka yashinjaga abakoze iki kiganiro kumutangaza nk’umunyabyaha kabombo, mu gihe ubutabera butari bwamukatira igihano ku cyaha na kimwe.

Urukiko, mu gutangaza umwanzuro warwo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo, rwo rwemeje ko iyi televiziyo itanga amayero 5 000 nk’indishyi.

Ababuranira uyu mupadiri ariko bo bari barasabye ko yahabwa amayero ibihumbi 30 nk’impozamarira, bakavana iki kiganiro kuri interineti kandi bagatangaza inkuru ibikosora mu kiganiro gitaha kuri iyi televiziyo no ku bitangazamakuru bitandukanye.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages