00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwatangiye kumva ikirego cya Afurika y’Epfo ishinja Israel gukora Jenoside i Gaza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 11 January 2024 saa 02:18
Yasuwe :

Urukiko Mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye (International Court of Justice: ICJ), rwatangiye kumva ikirego cya Afurika y’Epfo gishinja Israel gukorera Jenoside y’Abanyepalestine mu Ntara ya Gaza.

Iki kirego gisaba ko urukiko rutegeka Israel guhagarika intambara.

Urukiko ruzagaragaza gusa icyo rutekereza ku birego bya Jenoside kuko uru atari urubanza rw’inshinjabyaha. Icyakora ruzabera mu muhezo.

Israel yakunze guhakana ibyo birego ivuga ko nta shingiro bifite.

Abari hanze y’urukiko kuri uyu wa Kane bagaragaje uburakari ndetse polisi y’u Buholandi yatatanyije udutsiko tw’Abanyepalesrine n’abashyigikiye Israel.

Abantu amagana bari bitwaje amabendera ya Palestine bari hanze y’urukiko basaba ko intambara ihagarara.

Afurika y’Epfo irasobanura ibirego byayo naho Israel izisobanure kuri uyu wa Gatanu.

Mu birego byayo, Afurika y’Epfo ivuga ko ibikorwa bya Israel bigamije kurimbura igice kimwe cy’Abanyepalestine.

Ibyo bikorwa birimo ubwicanyi bukorerwa Abanyepalestine, kubakomeretsa ku mubiri no mu bitekerezo.

Iki gihugu gisaba ingamba z’igihe gito zafatwa n’urukiko zirimo guhatira Israel guhagarika intambara muri Gaza.

Israel ivuga ko ibikorwa byayo muri Gaza bigamije kwihorera ku bw’ibitero Hamas yayigabyeho ku wa 7 Ukwakira 2023, ariko ubwo yari mu rukiko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo kurenga ku masezerano ku bijyanye na Jenoside.

Israel yashyize umukono ku masezerano yerekeye Jenoside mu 1948 asobanura Jenoside icyo ari cyo akanasaba ibihugu kuyirinda.

Minisitiri w’Ubutabera wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola (ubanza ibumoso) ni umwe mu bahagarariye igihugu cye muri iki kirego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages