00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urukiko rwitambitse umugambi wa Kenya wo kohereza abapolisi muri Haiti

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 October 2023 saa 08:03
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Kenya rwabaye ruhagaritse umwanzuro wa Guverinoma ya Kenya wo kohereza abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo guhashya amabandi n’indi mitwe ihungabanya umutekano muri Haiti.

Mu cyumweru gishize nibwo akanama gashinzwe umutekano muri Loni kemeje ko abapolisi ba Kenya boherezwa muri Haiti, mu butumwa bwa Loni.

Urukiko rwabaye ruhagaritse uwo mwanzuro nyuma y’ikirego cyatanzwe na Ekuru Aukot utavuga rumwe na Leta, wagaragaje ko uwo mwanzuro uhabanye n’itegeko Nshinga kuko nta tegeko riteganya uburyo abo bapolisi boherezwamo, hakaba nta n’amasezerano impande zombie zifitanye.

Aukot yavuze ko bitumvikana uburyo Kenya yakohereza mu mahanga Polisi ishinzwe kugarura umutekano mu gihe n’imbere mu gihugu yananiwe.

Urukiko rwafashe umwanzuro w’uko abo bapolisi baba baretse koherezwa kugeza tarki 24 Ukwakira 2023.

Haiti abapolisi ba Kenya bagiye koherezwamo ni igihugu kimaze igihe mu bibazo by’umutekano biterwa n’imitwe y’amabandi yayogoje igihugu ndetse n’ibibazo bya politiki.

Abapolisi Loni ishaka kwifashisha muri Haiti harimo abanya-Kenya ndetse n’abanya-Haiti ubwabo. Ni mu buryo bwo gufasha Haiti kugarura umutekano ku buryo hashobora kuboneka agahenge, hakaba amatora yakomeje gusubikwa guhera mu 2016.

Urukiko rwabaye ruhagaritse ibyo kohereza abapolisi muri Haiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages