Aba bahanga barashingira ibi ku nkingo esheshatu zishobora kurangira vuba kurusha izindi, aho inyinshi muri zo ziri guterwa inshuro ebyiri mu magerageza ari gukorwa.
Nk’inkingo za Moderna na Pfizer zigeze mu cyiciro cya gatatu cy’igerageza, abantu 30 000 bari kugeragerezwaho izo nkingo zombi bari kuziterwa inshuro ebyiri, Moderna ikanyuzamo hagati iminsi 28 mu gihe Pfizer ari iminsi 21.
AstraZeneca nayo yitegura gutangira igerageza ryo ku cyiciro cya gatatu muri uku kwezi, yateye abantu inkingo ebyiri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ari na ko byagenze kuri Novavax, nayo yitegura gutangira igerageza ryo ku cyiciro cya gatatu.
Uruganda rwa Johnson & Johnson rwitegura gutangira amagerageza ku cyiciro cya gatatu cy’urukingo, rwatangaje ko bamwe mu bazakingirwa bazaterwa urukingo inshuro imwe, abandi bagaterwa inshuro ebyiri.
Kuri Dr. Kelly Moore, impuguke mu by’ubuzima muri Kaminuza ya Vanderbilt, atangaza ko gutera urukingo inshuro ebyiri bizagora abantu, abaganga ndetse na za leta hirya no hino, ku buryo umugambi wo gukingira abantu benshi ku Isi ushobora kutagerwaho.
Yagize ati "Nta gushidikanya ko iri kingira rizaba rinini kurusha ayandi yose yabayeho, rizaba rigoranye, kandi bizasaba imbaraga nyinshi mu buryo bwo gutegura uko zizakwirakwizwa”.
Abahanga bavuga ko gutera urukingo rumwe inshuro ebyiri bizatuma ruhenda, rukagorana kurubika ndetse no kurujyana aho rutererwa, mu gihe abaruhabwa na bo bashobora kutihanganira ingaruka zizanwa no kuruterwa nko kugira umuriro, bityo bakaba bahitamo kurureka.
Mu itohoza ryakozwe na CNN, abanyamerika 40% bavuze ko batazemera guterwa urukingo nubwo rwaba ari ubuntu, kandi rukaboneka mu buryo bworoshye.
Byitezwe ko urukingo rwa mbere rushobora kuboneka mu mpera z’uyu mwaka cyangwa mu ntangiriro z’utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!