Ibi Pfizer yabitangaje ku wa 1 Mata 2021, nyuma y’uko uru rukingo rwagiye rugeragerezwa ku barwayi batandukanye bari bafite ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye muri Afurika y’Epfo.
Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Afurika y’Epfo bwagaragaje ko abantu bari banduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bagaterwa urukingo rwa Pfizer byababujije kurwara COVID-19. Aba bantu bose bari baramaze guhabwa dose ebyiri z’uru rukingo.
Mu itangazo Pfizer yashyize hanze umuyobozi wayo mukuru, Albert Bourla, yavuze ko kuba uru rukingo rubasha guhangana na Coronavirus nshya yagaragaye muri Afurika y’Epfo ari ikintu cyo kwishimira.
Ati “Byagaragaye ko uru rukingo rufite ubushobozi buhambaye kugeza ku mezi atandatu nyuma y’uko umuntu ahawe dose ya kabiri kandi rufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus nshya yabonetse muri Afurika y’Epfo. Bitanga icyizere cyisumbuyeho ku bijyanye n’uko uru rukingo rwacu rwatanga umusaruro igihe cyose.”
Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye muri Afurika y’Epfo no mu Bwongereza ni bumwe mu buhangayikishije Isi kuko bwandura vuba ugereranyije na Coronavirus isanzwe.





Ibitekerezo 0