Iki kigo cyavuze ko mu gihe izi nkingo zagumishijwe mu ducupa tudafunguye, zishobora kumara igihe kigera ku kwezi ziri muri frigo ntacyo zibaye.

Ubusanzwe izi nkingo ntizashoboraga kurenza iminsi itanu zibitswe muri ubwo buryo. Iyi gahunda yo kuba zabikwa igihe cyisumbuye ikaba izagira umumaro cyane mu gusakaza izi nkingo cyane cyane mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Kubera uburyo bwo kurubikamo bugoye, urukingo rwa Pfizer rwagiye ruba imbigamizi kurugeza mu bihugu bimwe na bimwe cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere, dore ko no kurubika ubwabyo bigoye kuko bisaba ubukonje bwinshi.

Urukingo rwa Pfizer kuri ubu rushobora kubikwa muri frigo mu gihe kigeze ku kwezi
Urukingo rwa Pfizer kuri ubu rushobora kubikwa muri frigo mu gihe kigeze ku kwezi