Amakuru dukesha Radiyo Mpuzamahanga y’Abufaransa, RFI, avuga ko indege z’igisirikare cya Israel (Tsahal) zarashe ibisasu mu majyepfo ya Liban mu Mujyi wa Tyr, nyuma y’uko ibisasu byo mu bwoko bwa “roquettes” birashwe mu majyaruguru ya Israel, biturutse muri kariya gace.
Izi ndege kandi zanazengurutse agace k’amajyepfo ya Liban ndetse n’agace gaherereye mu majyepfo ya Beyrouth kigaruriwe n’umutwe wa Hezbollah.
Kentar waguye muri ibi bitero yari yarahawe na Hezbollah inshingano zo kwinjiza abantu mu mitwe irwanya Israel mu misozi ya Golan iherereye muri Siriya, agace kigeze kwigarurirwa na Israel mu mwaka wa 1967.
Inkomoko ye asangiye n’abandi baturage bo muri kariya gace yatumye abona abamushyigikira benshi. Harakekwa kandi ko benshi mu bari mu buyobozi bw’uriya mutwe yari yarashinze bapfanye na we.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere, Hassan Nasrallah, Umuyobozi w’umutwe wa Hezbollah, aza kugira icyo avuga ku rupfu rwa Samir Kantar.



















TANGA IGITEKEREZO