Mukwege ufite ibitaro byita ku bagore bahohotewe n’abagize imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko yahisemo kwiyamamaza kuko atari agishoboye gutegereza mu 2028 ubwo Perezida Tshisekedi azaba asoje manda ya kabiri naramuka atowe.
Yavuze ko atiyamamaje kuko abifitemo izindi nyungu, ahubwo ngo ni ugutabara igihugu cye kiri mu kaga.
Imigabo n’imigambi Mukwege ashyize imbere igizwe n’inkingi 12 zibanda ku bijyanye n’amahoro, umutekano n’igisirikare.
Dr Mukwege nk’umwe mu bakunze gushishikariza igihugu cye gucana umubano n’u Rwanda, yavuze ko azashyira imbere ko igihugu cye kitigarurirwa n’amahanga.
Nubwo uyu mugabo avuga ko yizeye intsinzi, yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwamaze gutegura uburyo bwo kwiba amatora.
Ati “Narabivuze, igihugu cyacu kiri kugana mu manga. Ubusugire bwacyo burajegajega. Itegeko Nshinga ryacyo ryicariwe n’uwakabaye aririnda.”
Mu banyapolitiki byitezwe ko Mukwege azaba ahanganye nabo mu matora harimo Perezida Tshisekedi, Martin Fayulu na Moïse Katumbi.
Amatora muri RDC ateganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!