00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Denis Mukwege yinjiye mu bahatanira kuyobora RDC

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 2 October 2023 saa 05:59
Yasuwe :

Dr Denis Mukwege wahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, yatanze impapuro zimwemerera kuba umukandida mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ukuboza 2023.

Mukwege ufite ibitaro byita ku bagore bahohotewe n’abagize imitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko yahisemo kwiyamamaza kuko atari agishoboye gutegereza mu 2028 ubwo Perezida Tshisekedi azaba asoje manda ya kabiri naramuka atowe.

Yavuze ko atiyamamaje kuko abifitemo izindi nyungu, ahubwo ngo ni ugutabara igihugu cye kiri mu kaga.

Imigabo n’imigambi Mukwege ashyize imbere igizwe n’inkingi 12 zibanda ku bijyanye n’amahoro, umutekano n’igisirikare.

Dr Mukwege nk’umwe mu bakunze gushishikariza igihugu cye gucana umubano n’u Rwanda, yavuze ko azashyira imbere ko igihugu cye kitigarurirwa n’amahanga.

Nubwo uyu mugabo avuga ko yizeye intsinzi, yabwiye abanyamakuru ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwamaze gutegura uburyo bwo kwiba amatora.

Ati “Narabivuze, igihugu cyacu kiri kugana mu manga. Ubusugire bwacyo burajegajega. Itegeko Nshinga ryacyo ryicariwe n’uwakabaye aririnda.”

Mu banyapolitiki byitezwe ko Mukwege azaba ahanganye nabo mu matora harimo Perezida Tshisekedi, Martin Fayulu na Moïse Katumbi.

Amatora muri RDC ateganyijwe tariki 20 Ukuboza 2023.

Dr Mukwege yatangaje ko aziyamamariza kuyobora RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages