00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwishe ya nka ruracyayirimo, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ntavugwaho rumwe mu ishyaka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 May 2023 saa 07:01
Yasuwe :

Bamwe mu basesenguzi ba politiki y’u Bwongereza, bagaragaje ko Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Rishi Sunak ashobora kwisanga mu bibazo nk’ibyo abamubanjirije bahuye nabyo, byo gutakarizwa icyizere akaba yakweguzwa cyangwa akegura.

Sunak yagizwe Minisitiri w’Intebe mu Ukwakira 2022 nyuma y’iyegura rya Liz Truss wamaze iminsi 44 kuri uwo mwanya.

Iyegura ry’Abaminisitiri b’Intebe mu Bwongereza risa nk’iryabaye akamenyero muri icyo gihugu kuko mu gihe cy’umwaka umwe icyo gihugu kimaze kuyoborwa n’abaminisitiri b’intebe batatu.

Nubwo Sunak asa n’uri gushyira u Bwongereza ku murongo aho ibiciro by’ibicuruzwa bikomeje kugabanuka n’ipawundi rikaba risubirana agaciro, ibyahitanye abamubanjirije na we CNN yagaragaje ko biri kumugera amajanja.

Kimwe mu bibazo ashobora guhura na byo ni uko mu ishyaka aturukamo ry’aba-Conservateurs hakirimo umwiryane no kutavuga rumwe, aho hari bamwe batishimiye politiki ye.

Haracyari igice cy’abahoze bashyigikiye Boris Johnson weguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Nyakanga 2022. Sunak yahoze ari Minisitiri w’Imari muri Guverinoma ya Boris icyakora yaje kwegura mbere y’iminsi mike ngo Boris ave ku butegetsi, kubera ibibazo byari bikomeje kugaragara mu miyoborere ye.

Icyo gice cy’abambari ba Boris kimufata nk’umugambanyi ku buryo batemera ko hari igishya yazanira igihugu.

Sunak yahatanye na Truss ubwo Boris yari amaze kwegura, Truss aramutsinda ari nacyo cyatumye atorwa ubwo Truss yari amaze kwegura kuko nta wundi bari bahanganye.

Kuri ubu umubano wa Sunak n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi umeze neza ndetse yagiye yigarurira bamwe mu bafatanyabikorwa bari barashyizwe ku ruhande na Boris cyangwa Truss. Kuri cya gice cy’abahoze bashyigikiye abo babiri, afatwa nk’igikoresho cy’abandi.

Muri iki cyumweru ibintu byabaye bibi ubwo Guverinoma ya Sunak yavugaga ko nta makosa akomeye Minisitiri w’Umutekano Suella Braverman yakoze, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka ku muvuduko wo hejuru ntabihanirwe, abifashijwemo na bamwe mu bakozi ba Leta.

Bimaze kumenyakana benshi basabye ko Braverman yegura nyamara Guverinoma ya Sunak yavuze ko nta kidasanzwe yakoze cyamucisha umutwe.

Abashyigikiye Sunak nabo bamushinja korohera Braverman nyamara uwo mugore amaze iminsi agaragaza imigambi yo kumusimbura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, aho amaze iminsi ahabwa umwanya aho kuvuga ibimureba agasa nk’unenga ibikorwa na Sunak.

Nubwo ibi bibazo byaciyemo ibice ishyaka, bivugwa ko bitaragera ku rwego rwo kweguza Sunak cyangwa kuba abadepite baterana ngo bamutakarize icyizere, nubwo bishobora kumwima amahirwe mu gihe hazaba hakozwe andi matora ateganyijwe bitarenze Mutarama 2025.

Sunak ashinjwa kugambanira Boris, gukoreshwa n'ibindi bihugu no kudafata ibihano ku baminisitiri bitwara nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages