Ku rutonde rw’ibihugu abantu babyo bazajya basabwa ayo mafaranga, ku isonga hariho ibyo muri Afurika nka RDC, u Burundi, Liberia n’ibindi.
Iryo bwiriza rigamije guca intege abakerarugendo bo muri ibyo bihugu byakunze kugaragara ko basaba viza zibajyana muri Amerika bakamarayo igihe kirenze icyo bari bahawe.
Iryo bwiriza ry’igerageza rizatangira kubahirizwa guhera tariki 24 Ukuboza kugeza muri Kamena umwaka utaha. Amerika yizeye ko guca ayo mafaranga mbere yo kwaka viza, bizagabanya umubare w’abajyaga bayaka bagamije kuguma muri icyo gihugu.
Gukumira abimukira n’abanyamahanga bajya kuba muri Amerika, ni imwe mu myanzuro yakunze kuranga ubutegetsi bwa Donald Trump buri ku musozo. Uzamusimbura, Joe Biden yatangaje ko nagera ku butegetsi azahindura imwe mu myanzuro yagiye ifatwa n’uwamubanjirije cyane cyane ku bijyanye n’abimukira.
Iyi ngwate kugira ngo umuntu ahabwe viza izajya yakwa abantu bashaka kujya muri Amerika mu bikorwa by’ubukerarugendo cyangwa ubucuruzi, ariko baturuka mu bihugu byagaragayemo abantu batinda muri Amerika ku kigero kirenze 10 %. Amafaranga azajya yishyurwa ni ibihumbi bitanu by’amadolari, ibihumbi 10 na 15.
Ibihugu 24 nibyo byashyizwe kuri urwo rutonde birimo 15 byo muri Afurika birimo RDC, Liberia, Sudani, Tchad, Angola, Burundi, Djibouti na Eritrea. Mu bindi bihugu bya kure harimo Afghanistan, Bhutan, Iran, Syria, Laos na Yemen.





Ibitekerezo 0