Zika ubusanzwe iterwa n’umubu, ariko mu minsi ishize muri Amerika hari umuntu byagaragaye ko yayanduriye mu mibonano mpuzabitsina.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu hari gukorwa iperereza ku bantu 14, bakekwaho kwandura Zika binyuze mu mibonano mpuzabitsina.

Ikigo gishinzwe kugenzura indwara muri Amerika (CDC) cyatangaje ko mu bo kiri kugenzura harimo abagore batwite.

CDC yanagiriye inama abagabo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina igihe bamaze iminsi batembereye mu bihugu bivugwamo Zika, cyangwa se banayikora (imibonano) bagakoresha agakingirizo.

Umuntu wa mbere wanduye virusi ya Zika binyuze mu mibonano mpuzabitsina yari umugore, ariko biza kugaragara ko umugabo we yari amaze iminsi atembereye muri kimwe mu bihugu bivugwamo Zika muri Amerika y’Amajyepfo.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko bitaramenyekana niba n’umugore ashobora kwanduza Zika umugabo we mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Virusi ya Zika igaragara ku bana igihe bavuka, barayandujwe n’ababyeyi babo.Umwana wayanduye avukana umutwe muto kandi akagira ibibazo by’imitekerereze iyo akuze.

Inzobere zivuga ko abagore batwite bakwiye kwirinda kurumwa n’umubu kuko ari wo ntandaro izwi ya virusi ya Zika.

Virusi ya Zika bwa mbere yabonetse mu ishyamba ryo muri Uganda mu myaka 70 ishize, icyakora kuri nta muntu n’umwe uragaragaza ko arwaye Zika mu gihugu cya Uganda.