Iyi mpanuka ya limousine 2001 Ford Excursion yabaye ku wa Gatandatu, ubwo yananirwa guhagarara mu ihuriro ry’umuhanda wa State Route 30, ikagonga imodoka yari muri parking.
Umuyobozi wungirije wa Polisi ya New York, Chris Fiore, yavuze iyi ariyo mpanuka y’imodoka ikomeye, ibayeho kuva mu 2009 dore ko yahitanye abantu 18 bose bari muri limousine ndetse n’abanyamaguru babiri bari hafi y’iriya modoka yagonzwe.
Uwitwa Valerie Abeling yabwiye CNN ko mu baguye muri iriya mpanuka harimo umwisengeneza we Erin Vertucci n’umugabo we baherukaga gushyingiranwa muri Kamena.
Iri tsinda ry’abantu 17 bari muri iriya limousine bari berekeje Cooperstown kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 y’umwe mu nshuti za Vertucci, nawe waherukaga gukora ubukwe mu kwezi gushize.
Uwari ugiye kwizihiza isabukuru ndetse n’abashiki be batatu bari mu baguye muri iyi mpanuka.
Indi mpanuka ikomeye yaherukaga kuba muri Amerika ni iyabaye muri Gashyantare 2009, ubwo indege ya Colgan Air yagwaga mu gace ka Buffalo i New York igahitana abantu 50.



















TANGA IGITEKEREZO