Ni ubutumwa butomoye Trump wari umaze iminsi agerageza gukerensa no koroshya uburemere bw’icyorezo cya Coronavirus yageneye Abanyamerika.

Noneho yumvikanye avuga ukuri kuri iki cyorezo cyatitije Isi aho kucyoroshya yerurira Abanyamerika ko imbere hari iminsi mibi kurusha iyo barimo ubu.

Ati “Ndashaka ko buri munyamerika yitegurira iminsi ikomeye iri imbere. Tugiye kunyura mu byumweru bibiri bikomeye.”

Trump agendeye ku biri kubera mu bitaro bya New York biri kugwamo abantu benshi bazize Coronavirus, yasabye abantu kutegerana no guhana intera aho bari hose nibura mu minsi 30 mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyo cyorezo.

Nyuma yo kuvuga ayo magambo, ukuriye ibikorwa byo guhangana na Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikam, Dr. Deborah Birx, yavuze ko nubwo amabwiriza yakurikizwa uko bikwiye abantu bari hagati y’ibihumbi 100 na 240 bashobora gupfa.

Inzobere mu rwego rw’ubuzima muri Amerika, Dr Anthony Fauci, yahise agira ati “Tugomba kwitegura. Tugiye gukora uko dushoboye kose ku buryo iyo mibare itazagera aho.”

Ni ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zivuze ku mibare y’abashobora gupfa bazize Coronavirus imaze kugera muri leta 50.

Abanduye Coronavirus bagera kuri 188592 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba aricyo gihugu gifite abantu benshi. Abamaze gupfa ni 4 055 naho abakize ni 7 251.

Trump yaburiye abaturage b’igihugu cye ko iminsi iri imbere ishobora kuba mibi kurushaho, ku buryo umubare w’abahitanwa na Coronavirus ushobora kwiyongera
Trump yaburiye abaturage b’igihugu cye ko iminsi iri imbere ishobora kuba mibi kurushaho, ku buryo umubare w’abahitanwa na Coronavirus ushobora kwiyongera