Uwo mugabo w’imyaka 29 witwa Sayfullo Habibullaevic Saipov, ukomoka mu gihugu cya Uzbekistan yatiye imodoka ya ‘pick up’, ayitwara mu gace kagenewe abafite amagare gusa mu muhanda witwa West Side hafi y’umuturirwa wa World Trade Center ayigongesha buri umwe bahuye asakuza ari “ Allahu Akbar”.
The New York Post ivuga ko iyo modoka yaje no kugonga bisi yari itwaye abanyeshuri, abantu bakuru babiri n’abana babiri bagakomereka.
Sayfullo uvugwa ko ari intagondwa y’Umuyisilamu, yasohotse ifite imbunda, ari nako asakuza avuga amagambo y’icyarabu. Nyuma byaje kugaragara ko izo mbunda zidashobora kwica kuko ari izikoreshwa mu myitozo ya gisirikare.
Meya w’Uumujyi wa New York, Bill de Blasio, yahamije ko icyo gitero ari icy’iterabwoba, ati “Ni igikorwa cy’ubugwari cy’iterabwoba cyibasiye abasivili b’inzirakarengane bari bibereyeho mu buzima busanzwe.”
Abatangabuhamya bavuga ko uwo mugizi wa nabi yagonze abantu bari ku igare n’abagendaga n’amaguru babarirwa muri 20.
Abantu batanu yagonze bahise bapfa, abandi babiri bagwa mu bitaro, naho abandi 11 baracyarwaye bikomeye. Babiri mu bapfuye ni abanya-Argentine naho umwe ni Umubiligi.
Umwe mu bari bahari witwa Tom Gay, yavuze ko yumvise abantu bamunyuraho biruka basakuza ko hari umuntu ufite imbunda. Hakurikiyeho uwo Sayfullo Saipov yiruka ahunga abapolisi yambaye ikositimu y’ubururu.
CNN ivuga ko umupolisi yamurashe amasasu asaga atanu, akomereka mu nda ajyanwa mu bitaro, ubu yamaze kubagwa.
Perezida Donald Trump yatangaje ko agiye gukaza umutekano no kugenzura abimukira baba muri Amerika.
Ati “Ntitugomba kwemerera Islamic State kugaruka cyangwa kwinjira mu gihugu cyacu kandi twarayitsindiye mu Burasirazuba bwo hagati n’ahandi. Ibi birahagije.”
Yongeyeho ati “Maze gutegeka Ishami rya guverinoma rishinzwe
CNN ivuga ko uwagabye icyo gitero yabaga muri Amerika kuva mu 2010. Yakunze kujya afungirwa kwica amategeko y’umuhanda ariko akajya arekurwa. Polisi ntiratangaza niba icyo gitero cyateguwe n’umwe mu mitwe y’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO