00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamerika bararega ikigo cy’ishuri kurenganya umwana w’Umunyarwanda

Yanditswe na

Herve ugirumukunda

Kuya 6 October 2014 saa 11:33
Yasuwe :

Abanyamerika Ray na Carrie Bening bareze mu rukiko ikigo cy’ishuri cy’akarere cya Des Moines, muri Leta ya Iowa cyanze ko umwana w’Umunyarwanda acyigamo kuko ataremererwa gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyamategeko w’ako karere, Andrew Bracken yabwiye ibiro Ntaramakuru bya Amerika (AP) ko umwana w’ Umunyarwanda w’imyaka 16 witwa Moise Habineza bakunze kwita Habibu cyangwa "Habi" atemerewe kwiga muri icyo kigo ndetse ko umuryango we ukiri mu Rwanda kandi impapuro ze zo gutura (…)

Abanyamerika Ray na Carrie Bening bareze mu rukiko ikigo cy’ishuri cy’akarere cya Des Moines, muri Leta ya Iowa cyanze ko umwana w’Umunyarwanda acyigamo kuko ataremererwa gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umunyamategeko w’ako karere, Andrew Bracken yabwiye ibiro Ntaramakuru bya Amerika (AP) ko umwana w’ Umunyarwanda w’imyaka 16 witwa Moise Habineza bakunze kwita Habibu cyangwa "Habi" atemerewe kwiga muri icyo kigo ndetse ko umuryango we ukiri mu Rwanda kandi impapuro ze zo gutura muri Amerika zikaba zaracyuye igihe.

“Niba agifite undi muryango akibarizwamo mu gihugu akomokamo aracyafite ubwenegihugu bwacyo, ni n’aho yemerewe gutura akanaharererwa” .

Ariko abavuganira uyu mwana w’Umunyarwanda w’imyaka16, Ray Bening n’umugore we Carrie, batanze iki kigo cy’ishuri mu rukiko bavuga ko kidakwiye kwivanga mu by’impapuro z’urugendo.

Uwigisha ibijyanye n’ubwimukira (Immigration) muri Kaminuza ya Iowa, Stella Elias ahamya ko abana bose bemerewe guhabwa uburezi hatitawe ku buryo binjiye mu gihugu cyangwa ku mpapuro z’urugendo zabo.

Ati "Mu by’ukuri nta mpamvu n’imwe yatuma ikigo cyivanga mu by’impapuro z’ urugendo n’uko umuntu yinjiye mu gihugu”.

Kuva mu Kuboza, Bening n’umugore we bagerageje kwandikisha Habi mu ishuri rya Des Moines abayobozi baryo babangira bavuga ko atarabona impapuro zimwemerera gutura muri USA (Visa).

Bemeza ko bidasanzwe ko abimukira babazwa niba bafite ubwenegihugu bwa USA kugira ngo biyandikishe mu bigo by’amashuri.

Bati "Turabyemera ko Habi yarengeje igihe yari yemerewe kuba muri iki gihugu ariko ntanashaka gusubira mu Rwanda, yifuza gutura ino aha, ntitwumva rero impamvu bamwangira kwiga kimwe n’abandi bana”,

Umwe mu bavugira Habi, akaba ari na we wamufashije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2013 Julie Ghrist yibwira ko Habi aramutse agarutse mu Rwanda yagira ubuzimwa bubi, dore se wa Habi yinjiza amadorali 50 gusa mu kazi akora ko gutunganya indabo kandi atunze abagore n’abana benshi.

Nyuma y’uko Habi yangiwe kwiga mu kigo cya Des Moines, Bening n’umugore we bamwandikishije mu kindi kigo ariko bisaba ko bamwishyurira miliyoni zirenga 4 z’Amafaranga y’u Rwanda ($6,121) ku mwaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages