Daniel Prude wari usanganywe uburwayi bwo mu mutwe yitabye Imana muri Werurwe nyuma y’uko polisi imwambitse icyo kumupfuka mu maso no mu mutwe ikamurambika hasi yubitse inda ku muhanda mu gihe cy’iminota ibiri ku buryo yaje kubura umwuka, nk'uko amashusho ya ’camera’ umupolisi yari yambaye abigaragaza.
Gusa nubwo uyu mugabo yapfuye muri Werurwe amakuru y’urupfu rwe ntiyahise ajya hanze, ahubwo yatangiye kumenyekana nyuma y'uko umuryango we ukoresheje ikiganiro n’abanyamakuru.
Umuyobozi w’Umujyi wa Rochester, Lovely Warren, yabwiye itangazamakuru ku wa 3 Nzeri ko yirukanye abapolisi barindwi bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo.
Yagize ati “Nirukanye abapolisi barebwa n’iki kibazo, ndasaba ubugenzacyaha gutangiza iperereza.”
Warren yakomeje agaya umukuru wa polisi muri uyu mujyi utarigeze amugezaho iki kibazo ubwo cyabaga ahubwo akabimubwira mu ntangiriro za Kanama.
Urupfu rwa Prude rwabaye amezi abiri mbere y'uko iyicwa rya George Floyd riteza uburakari muri Amerika no mu bice bitandukanye ku Isi.


Ibitekerezo 0