00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA:Abasaga 40 bamaze kwicwa n’umwuzure ukomeye

Yanditswe na

Eric Birori

Kuya 29 December 2015 saa 02:13
Yasuwe :

Impera z’umwaka wa 2015,ntizahiriye igihugu cy’igihangange,Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko mu minsi mike ishize imyuzure ikomeye ivanze n’imiyaga, yatwaye ubuzima bw’abagera kuri 43 ndetse yangiza byinshi muri Leta zitandukanye.

Ku cyumweru tariki ya 27 ukuboza, abagera kuri 11 bishwe n’umuyaga i Dallas mu Mujyi wa Texas. Guverineri w’iyi Leta, Creg Abbott, yatangaje ko ibi byago byagwiriye Dallas,Collin,Rockwall na Ellis.

Ibi kandi byageze no muri Leta ya New Mexico,aho Guverineri wayo Susana Martinez yahise atangaza ibihe bidasanzwe, iki kiza kikaba cyarashegeshe igice cy’amajyepfo y’Uburasirazuba bw’iyi Leta.

Muri Leta ya Illinois na ho byatangajwe ko hapfuye abantu batatu bakuru ndetse n’abana babiri ubwo umuhengeri wagushaga imodoka barimo.

Mu mpera z’iki cyumweru kandi kuva ku wa 25 kugeza kuri 27 Ukuboza 2015, habaye umwuzure muri Missouri aho abantu umunani bitabye Imana n’kuko byatangajwe na Guverineri, Jay Nixon , wahise atangaza ibihe bidasanzwe muri iyi Leta.

Ibi kandi byabaye no mu majyepfo y’Igihugu aho kuwa 23 Ukuboza, abagera kuri 19 bapfuye ,babiri ari abo mu ntara ya Alabama,10 ari abo muri Mississipi ,batandatu ari abo muri Tennesse ndetse n’undi umwe muri Arkansas.

Iyi myuzure imaze guhitana abantu 43

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages