Ubwo iyi nkongi yadukaga, yangije ibihumbi by’ingo zari zituwemo n’abantu. Uku gushegesha leta ya Oregon byatumye ifatwa nk’izingiro ry’iyi nkongi y’umuriro yibasiye uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko imaze guhitana abantu 25 muri aka gace nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).
Imibare y’abahitanywe n’iyi nkongi ikomeje kwiyongera, ku buryo hatagize igikorwa ubuzima bw’abantu bwaguma kuhatikirira.
Kuri uyu wa Gatanu, Guverineri wa Leta aya Oregon, Kate Brown yateguje abaturage ko imibare y’abahitanwa n’iyi nkongi irakomeza kwiyongera.Kate Brown kandi yatangajeko muri icyi cyumweru abantu batanu bahitanywe n’iyi nkongi y’umuriro, abandi benshi bakaburirwa irengero.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Oregon, Andrew Phelps yavuze ko amatsinda ashinzwe guhangana n’ibiza, akomeje kuzenguruka mu matongo hashakishwa ababa barahitanywe n’iyi nkongi.
Inzobere mu bijyanye n’inkongi z’umuriro zibasira za parike muri Amerika, zitangaza ko 60% z’izo nkongi ziterwa n’abantu ku bushake bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!