Ni ubushakashatsi bwakozwe na Stanford University na Stony Brook University zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bwagaragaje ko mu myaka 25 iri imbere, abantu bicwa n’umwotsi n’inkongi z’umuriro baziyongera bitewe n’ihindagurika ry’ikirere rituma inkongi ziyongera.
Ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko impfu zizazamuka zikagera ku bantu 70.000 buri mwaka, ugereranyije na 40.000 ziriho ubu, aho California na New York ari zo ho hazibasirwa bikomeye.
Leta ya California ni yo izagira umubare munini w’abapfa, kuko bazagera ku 5.060, mu gihe New York abagera ku 1.810 ari bo bazapfa, nk’uko abashakashatsi babitangaje.
Itsinda ry’abashakashatsi rikora ku rwego rw’igihugu ryavuze ko nta gace na kamwe kazaba gafite ubwirinzi ku mwotsi w’inkongi.
Nubwo inkongi z’umuriro akenshi zitangirira mu byaro, ubushyuhe bwinshi n’ubutaka bwumye bitewe n’ihindagurika ry’ikirere na byo bituma izo nkongi zigenda ziyongera kandi bitoroshye kuzirinda.
Iyo habayeho inkongi, zohereza umwotsi w’uburozi ugizwe n’imyuka n’imyanda ya PM2.5, ushobora kwinjira mu bihaha no mu maraso, bigatera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, uruhurirane rw’indwara zibasira ubwonko (dementia), kanseri y’uruhu, ibihaha n’indwara y’umutima.
Ubu bushakashatsi kandi bugaraza ko abana, abageze mu zabukuru, abagore batwite, n’abarwaye indwara zidakira ari bo bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingaruka z’inkongi.
Muri Mutarama, inkongi zo muri Los Angeles zatumye umubare w’abagana ibitaro uzamuka kubera ingaruka z’umwotsi, ibikomere n’izindi ndwara zituruka ku nkongi, nk’uko The Los Angeles Times yabitangaje.
Umwotsi w’inkongi ushobora gutuma abantu bapfa kugeza ku myaka itatu nyuma y’uko inkongi izimijwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!