Uyu mwirabura wishwe, ni umusore w’imyaka 20 witwa Daunte Wright, yahagaritswe na Polisi nyuma y’uko yishe amategeko y’umuhanda.

Polisi yamusabye kuva mu modoka nyuma yo kubona ko yari afite impapuro zimuta muri yombi. Mu gihe yari iri kugerageza kumufunga yahise asubira mu modoka, umupolisi aramurasa, apfira mu nzira ayitwaye nyuma yo kugonga indi modoka.

Urupfu rwe rumaze kumenyekana ejo ku Cyumweru tariki 11 Mata, abantu benshi bahise bajya mu mihanda barigaragambya mu mujyi muto wa Blooklyn Center aho uwo mwirabura yarasiwe.

Reuters yatangaje ko Polisi yo muri icyo gihugu ishinzwe kurwanya abigaragambya yabateye imyuka iryana mu maso mu gihe abigaragambya bari bari gutera amabuye imodoka za Polisi.

Guverineri wa Leta ya Minnesota, Tim Walz, yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’undi mwirabura upfiriye mu leta ayoboye, yihanganisha umuryango w’uwishwe avuga ko agiye kubikurikirana.

Kugeza ubu Abapolisi bishe uyu mwirabura ntibaramenyekana, gusa umuryango w’abanyamerika uharanira uburenganzira bw’abaturage wasabye ko haboneka amashusho byihuse kugira ngo hamenyekane uko uwo mwirabura yarashwe.

Meya w’agace ka Blooklyn Center, Mike Elliott, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasabye abigaragambya gukomeza kwigaragambya mu mahoro, badateza umutekano muke.

Abantu bagiye kwigaragambiriza ku nyubako ya Polisi muri Blooklyn Center bavuze ko Polisi imaze kubigira umuco gushaka udukosa duto ku birabura batwaye imodoka ubundi ikabica.

Ibi bibaye mu gihe hari hashize iminsi mike muri uyu mujyi wa Minneapolis, hari abarwanya Polisi bari kwigaragambya mu gihe urubanza rw’Umupolisi w’umuzungu Derek Chauvin wishe George Floyd rumaze ibyumweru bitatu mu rukiko ruburanishwa.

Chauvin ashinjwa kwica byagashinyaguro George Floyd w’imyaka 46, aho yamutsikamiye ku ijosi yambaye amapingu muri Gicurasi umwaka ushize.

Umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Minneapolis nyuma y'uko abigaragambya buzuye imihanda
Umutekano wakajijwe mu Mujyi wa Minneapolis nyuma y'uko abigaragambya buzuye imihanda
Polisi yateye imyuka iryana mu maso abigaragambyaga
Polisi yateye imyuka iryana mu maso abigaragambyaga

Amafoto: Getty Image