Uyu mushinga w’itegeko nuramuka wemewe uzagira ingaruka ku bigo birimo amashuri, amasomero n’ibindi byahabwaga amafaranga na leta.
Ni umushinga w’itegeko watangijwe n’Umu-Républicain Mike Johnson wo muri Leta ya Louisiana, ushyigikirwa n’abandi 32 mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Mike Johnson yavuze ko aba-Démocrates n’ababashyigikiye bari mu rugendo rudakwiye rwo kwinjiza abana bato mu mashusho y’imibonano mpuzabitsina n’ibitekerezo by’uburinganire bibarenze.
Ati "Uyu mushinga w'itegeko urasobanutse neza. Nta dolari ryo mu misoro ya leta rigomba kujya mu bigo byose bya leta cyangwa imiryango yigenga yinjiza nkana abana bari munsi y’imyaka 10 mu bintu byerekeranye n’imibonano mpuzabitsina."
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverineri wa leta ya Florida, Ron DeSantis, yashyize umukono ku itegeko ribuza amashuri kwigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’uburinganire mu bana bato.
Leta zigera kuri 12 zatangije umushinga w’itegeko wahawe intero yo "kudashyira mu majwi abatinganyi", muri uyu mwaka. Aba-Républicains na bo bashaka gukumira ibikorwa by'imyiyereko mu ruhame ku bo mu muryango wa LGBTQ.






Ibitekerezo 0