00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ahafatwa nk’amarembo y’ikuzimu hakuye benshi umutima

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 13 October 2014 saa 09:36
Yasuwe :

Muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habonetse ubuvumo bucyekwaho kuba amarembo abantu banyuramo bajya gutamba ibitambo no kubonana na Satani.
Abantu batandukanye bakoze ubushakashatsi kuri ubwo buvumo buherereye mu ka Cincinnati muri Leta ya Ohio, bemeza ko ari yo marembo yerekeza ikuzimu.
Bavuga ko abatuye ako gace batagisohoka ku mugoroba kubera ubwinshi bw’ ibintu bidasanzwe bemeza ko biterwa n’imyuka mibi(Amashitani) n’amajwi ateye ubwoba yumvikanira muri ubwo (…)

Muri Leta ya Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, habonetse ubuvumo bucyekwaho kuba amarembo abantu banyuramo bajya gutamba ibitambo no kubonana na Satani.

Abantu batandukanye bakoze ubushakashatsi kuri ubwo buvumo buherereye mu ka Cincinnati muri Leta ya Ohio, bemeza ko ari yo marembo yerekeza ikuzimu.

Bavuga ko abatuye ako gace batagisohoka ku mugoroba kubera ubwinshi bw’ ibintu bidasanzwe bemeza ko biterwa n’imyuka mibi(Amashitani) n’amajwi ateye ubwoba yumvikanira muri ubwo buvumo.

Urubuga rwa 7sur7 dukesha iyi nkuru ruvuga ko aya marembo ari ubuvumo ariko budasoza bukaba bukomereza munsi y’ubutaka .

Aha ni ho bivugwa ko abagiye i Kuzimu binjirira

Abakoze ubushakashatsi kuri irembo ry’ubwo buvumo , batangaza ko ari ihuriro ry’imyuka mibi n’ibindi byose bifitanye isano na satani bityo bakemeza badashidikanya ko yaba ari amarembo ajya ikuzimu, kuko ariho Satani abonanira n’abantu be, hakaba inzira igana ikuzimu Gihenomu (Géhenne.

Ku irembo ry’ubu buvumo kandi ngo haboneka urujya n’uruza rw’abantu bacyekwa ko baba baje gutamba ibitambo no kuramya satani.

N’ubwo muri ako gace hatemberera ba mukerarugendo , ngo ntibashobora kwinjira imbere muri ubwo buvumo, ahubwo baguma hanze yabwo. Ibi ngo bigaterwa n’umwijima urimo imbere ndetse n’urunyuranyurane rw’amajwi yumvikanamo.

Kureba uburyo muri ubwo buvumo hateye kanda hano:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages