00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Babiri bishwe bagerageza gutera ahaberaga amarushanwa yo gushushanya Muhammad

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 5 May 2015 saa 07:15
Yasuwe :

Abagabo 2 bari bitwaje intwaro barashwe batapfa ubwo bateraga icyumba cy’inama cya Curtis Culwell Center i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahaberaga amarushanwa yo gushushanya intumwa y’Imana Muhammad nk’uko abashinzwe umutekano babitangaje.

Abo bagabo baje mu modoka bageze ahaberaga icyo gikorwa batangira kurasa, Polisi ihangana nabo bose barapfa.

Umupolisi umwe mu barwanyaga abo bagizi ba nabi niwe wakomerekeye muri iyo mirwano yabaye mu ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2015.

Umuvugizi wa Polisi mu karere ka Garland, Joe Harn yavuze ko umutekeno wari urinzwe nk’uko bisanzwe, ndetse ko bagomba no gutabara mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ayo marushanwa yateguwe n’Ikigo cya Leta zunze Ubumwe za Amerika giharanira ubwisanzure bwa muntu (AFDI) kigamije kurwanya ibikorwa by’ubwiyahuzi, birimo nk’inzu zikomeye z’ubucuruzi muri Amerika zagiye zishyirwa hasi na bene ibyo bikorwa.

ABC News yatangaje ko umwe mu bakekwa kuba bari bagerageje kugaba icyo gitero, ari umugabo witwa Elton Simpson wo muri Leta ya Arizona wari usanzwe ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages