Nubwo habaye inama zitandukanye zagiye zihuza amashyaka atandukanye ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntibigeze babasha kwemeza itegeko rigena ingengo y’imari izakoreshwa na guverinoma kugeza ku wa 16 Gashyantare. Ntiryabashije kugeza ku majwi 60 atuma ritangira gukurikizwa.
Nibwo bwa mbere ibintu nk’ibi bibaye mu gihe ishyaka rimwe ry’Aba-republicains ari ryo riyoboye Inteko Ishinga Amategeko na Perezidansi.
Hifashishijwe Twitter, White House yanditse ishinja Aba-democrates gutuma abantu baba muri USA mu buryo bwemewe n’amategeko bahinduka nk’imfungwa kubera ko ubusabe bwabo budafite ishingiro butigeze bwemerwa.
“ Barutishije politiki umutekano w’abaturage, imiryango y’abasirikare, abana bakeneye kwitabwaho ndetse n’ubushobozi bw’igihugu cyacu mu bijyanye no kwita ku Banyamerika bose.”
Ibi ariko Aba-democrates babiteye utwatsi aho umuyobozi wabo, Chuck Schumer yavuze ko Perezida Donald Trump yanze gushyikira imyanzuro ihuriweho n’amashyaka yombi ndetse ntanakangurire ishyaka rye gushyigikira ririya tegeko rirebana n’ingengo y’imari.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko byarinze bigera saa sita z’ijoro ari na yo yari isaha ntarengwa nta wuzi iherezo ry’iri tegeko. Nubwo abadepite bari baritoye ku majwi 230 ku 197 batarishyigikiye, byaje kurangira abasenateri barishyigikiye ku majwi 50 kuri 49 by’abatoye oya.
Aba-republicains batanu banze kurishyigikira mu gihe abademocrates batanu bo baciye agahigo bakarishyigikira.
Bisobanuye ko ibigo byinshi bya leta bishobora gufunga imiryango nk’uko itegeko riteganya ko ariko bigomba kugenda igihe Inteko itabashije kubigenera inkunga yo gukoresha.
Ibintu nk’ibi byaherukaga kubaho mu 2013; icyo gihe byinshi mu bigo bya leta byamaze iminsi 16 bidakora ndetse abakozi benshi ba leta bahabwa ikiruhuko ku ngufu. Pariki, ingoro z’umurage n’ibindi bigo biri mu byafunze.



















TANGA IGITEKEREZO