Uyu mudepite ubarizwa mu ishyaka ry’aba- démocrates yabyanditse ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati “Ndi gukusanya impapuro zo kumweguza, Donald J.Trump agomba kweguzwa n’inteko y’abadepite, abagize sena bakamukuraho. Ntabwo twamwerera ko aguma mu biro. Tugomba kurinda igihugu cyacu, tugashyira mu bikorwa ibyo twarahiriye.”

Ibi bije nyuma yuko Perezida Trump abwiye abamushyigikiye ko bakwiriye kwigaragambya bakamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Ugushyingo yatsinzwe na Joe Biden.

Abashyigikiye Trump nabo ntibigeze bazuyaza bigabije inyubako z’Inteko Ishinga Amategeko kuwa Gatatu, binjirana abapolisi bashinzwe kuyirindira umutekano maze bateza akajagari mu nteko.

Bivugwa ko iyi myigaragambyo yahitanye byibura abantu bane, abandi benshi barakomereka. Ni ibintu byarakaje Perezida watowe Joe Biden maze abyita ‘kwigomeka ku butegetsi.’

Si ubwa mbere kandi Trump asabiwe kweguzwa, kuko no mu Ukuboza umwaka wa 2019, Abadepite baramweguza ariko bigeze muri Sena biteshwa agaciro kuko ishyaka ry’aba-républicains ari naryo Trump akomokamo ariryo ryari rifite ubwiganze.

Amashyaka yombi kuri ubu afite abasenateri bangana, bikaba biha amahirwe abo mu ishyaka ry-aba- démocrates, Ilhan Omar akomokamo kuba icyemezo bashyigikira cyahita mu buryo bworoshye.

Icyakora icyifuzo cya Ilhan cyo kweguza Trump gihabwa amahirwe make kuko n'ubundi asigaje iminsi mike dore ko azatanga ubutegetsi tariki 20 Mutarama 2021.

Ilhan Omar yavuze ko agiye gukusanya inyandiko zikubiyemo ikirego cyo kweguza Trump
Ilhan Omar yavuze ko agiye gukusanya inyandiko zikubiyemo ikirego cyo kweguza Trump