00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Donald Trump arateganya gusinya vuba itegeko rishya rikumira abimukira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 March 2017 saa 08:31
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, arateganya gusinya itegeko rivuguruye rigamije gukumira abimukira muri iki gihugu mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, aho bishoboka ko bizaba kuri uyu wa Mbere.

CNN dukesha iyi nkuru, ivuga ko umwe mu bayobozi bakuru b’iki gihugu yatangaje ko iri tegeko rishobora gushyirwaho umukono kuri uyu wa Mbere, tariki 6 Werurwe, kimwe n’uko ngo bishobora guhinduka.

Trump yari yatangaje ko iri tegeko rishyirwaho umukono ku wa Gatatu w’iki cyumweru, gusa byaje kwigizwa inyuma.

Iri tegeko rirareba abaturage baturutse mu bihugu byiganjemo abayoboke b’idini ya Islam, cyane ibyo mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika nka Iran, Iraq, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia.

Gusa muri ibi bihugu, Iraq ishobora gukurwamo bitewe n’uko Umunyamabanga wa leta w’iki gihugu, Rex Tillerson, Umunyamabanga muri Minisiteri y’ingabo, James Mattis n’Umuvugizi wa leta mu by’umutekano, H.R. McMaster bose basabye ko iki gihugu cyakurwa ku rutonde rw’ibizarebwa n’iri tegeko bitewe n’uko iki gihugu kigaragaza ubushake mu guhashya umutwe wa Islamic State. Ariko ibiro by’Umukuru wa USA ntacyo birasubiza kuri ubu busabe.

Amakuru aturuka mu banyamategeko muri iki gihugu, aravuga ko Trump ateganya ko iri tegeko rishya rishobora gusimbura iryari ryashyizweho umukono mu minsi ishize, agize ibyo avugururamo, abandi bakavuga ko ashobora kurikuraho burundu agashyiraho irishya.

Itegeko rikumira abimukira muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ryari ryatangajwe muri Mutarama, riteza ibibazo hirya no hino ku Isi. Byaje gutuma urukiko rw’ubujurire muri iki gihugu ruritesha agaciro bavuga ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.

Nyuma yo gushyiraho iryo tegeko, abantu benshi bagize ubwoba bitewe n’uko abimukira bafatiye runini Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko nko mu buvuzi, muri rusange abaganga n’inzobere mu kubaga muri iki gihugu, abimukira bihariye 30%.

Iran na Syria biri mu bihugu 10 bya mbere bifite abaganga n’abahanga benshi mu kubaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 2015 hari abaganga bakomoka muri Syria bagera ku bihumbi bitanu n’abakomoka muri Iran bagera ku bihumbi.

Trump ashobora gusinya itegeko rishya rikumira abimukira mu ntangiriro z'icyumweru kigiye gutangira/Ifoto: Internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages