Ibi yabigarutseho mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Mutarama 2025, igihe yinjiraga muri Air Force One.
Yagize ati “Icyifuzo cyanjye ni uko bajya kuba ahantu ntakibahungabanya, byaba urugomo cyangwa ibindi byahungabanya ubuzima bwabo.”
Yongeyeho ati “Urabona, urebye uburyo Gaza yangiritse bikomeye bitewe n’intambara yahuje umutwe wa Hamas na Israel, kandi hagiye hahora urugomo rukomeye cyane.”
Trump yongeye kuvuga ko yagiranye ibiganiro n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II ndetse na Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sis kuri iki Cyumweru ngo barebe uko abo baturage bafashwa.
Yigeze no gushimangira ko kuba ari agace kasenywe bikomeye n’imirwano, abaturage bakwiye gufashwa n’ibindi bihugu by’Abarabu.
France24 igitekerezo cya Trump ari uko ibyo bihugu byakwakira abakuwe mu byabo n’intambara muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!