Ibi byabaye mu byumweru bibiri bishize aho Adam Toleto w’imyaka 13 yarashwe na polisi ubwo yageragezaga kumuhagarika nyamara undi we yari yamaze kumanika amaboko biranga biba by’ubusa araraswa.

Ayo mashusho yashyizwe hanze agaragaraza uko byagenze kugira ngo uwo mwana yicwe. Umupolisi yaramuhamagaye amusaba guhagarara, aramusanga ndetse uwo mupolisi amutegeka kumanika amaboko undi na we aramwumvira.

N’ubwo yamwumviye ariko umupolisi ntiyanyuzwe nabyo ahubwo yahisemo kumwegera aramusa undi agwa hasi atyo.

Muri ayo mashusho kandi umupolisi yumvikana atabaza imbangukiragutabara nyuma yo kurasa uwo mwana bisa naho yari agize ubwoba bw’ibyo akoze.

Ati “Ararashwe, ararashwe , muzane imbangukiragutabara hano. Gumana nanjye gumana nanjye hari ukuzaniye imiti.”

Ishyirwa hanze ry’ayo ryazamuye amarangamutima no kurushaho kwikoma Polisi ya Amerika yakunze gushinjwa ivanguraruhu.

Ibi byabaye nk’ibizura akaboze ku rupfu rwa Daunte Wright, umwirabura uherutse kuraswa ndetse na George Floyd wishwe muri Gicurasi 2020.

Meya wa Chicago, Lori Lightfoot yavuze ko aka gace gakomeje kurangwa n’imyitwarire mibi y’abapolisi kandi iteje inkeke abirabura.

Polisi ya Chicago yari yatangaje ko Toledo yarashwe afite imbunda mu ntoki gusa n’ubwo bitagaragara muri ayo mashusho yasohowe Associated Press ivuga ko imbunda yatoraguwe aho yarasiwe mu iperereza.

Umuryango wa Adam Toledo uvuga ko ukeneye ubutabera kuko n’ubwo yaba yari afite imbunda, yari yamaze kwemera kwitanga akamanika amaboko nyamara bikaba iby’ubusa.

Abaturage barifuza ubutabera kuri Adam Toledo warashwe n'umupolisi
Abaturage barifuza ubutabera kuri Adam Toledo warashwe n'umupolisi
Adam Toledo yarashwe yamaze kumanika amaboko
Adam Toledo yarashwe yamaze kumanika amaboko