Tariki 11 Nzeri 2001 ahagana saa tatu z’amanywa nibwo umuturirwa wa mbere wari uhirimye nyuma yo kugongwa n’indege zari zashimuswe n’ibyihebe bifitanye isano n’umutwe wa Al Qaeda.

Nyuma y’isaha undi muturirwa waraguye, indi nyubako ifatwa n’inkongi y’umuriro benshi mu bari bazirimo bahasiga ubuzima. Uwo munsi abantu 2 763 bahasize ubuzima barimo icumi mu bari bagabye igitero.

Kuva mu icyo gihe, buri mwaka ahahoze izo nyubako hacanwa urumuri hibukwa inzirakarengane zaguye muri icyo gitero.

Urumuri rucanwa izuba rirenze tariki ya 11 Nzeri, rukaza kuzima mu rukerera rwo ku ya 12 Nzeri buri mwaka.

Aya matara afite urumuri rudasanzwe yashyizweho nyuma y’amezi atandatu igitero kibaye none byabaye umuco ko buri mwaka acanwa nkuko ikinyamakuru ABC cyabitangaje.

Uyu muhango utangira saa 8:46 za mu gitondo, ari na cyo gihe abiyahuzi bagonze uyu muturirwa, urabanzirizwa no gufata igihe cy’umutuzo cyo kwibuka gikurikirwa no kuvuza inzogera mu nsengero ziri mu Mujyi.

Muri iki gihe, abavandimwe b’abaguye muri iki gitero barasoma amazina yabo ndetse n’abishwe ubwo haterwaga igisasu kuri World Trade Center ku ya 26 Gashyantare 1993.

Urwo rumuri rugaragararira n’umuntu uri kure y’Umujyi wa New York bitewe n’uko umunsi wagenze rushushanya iterambere ryagezweho nyuma y’igihe, igihugu kivuye mu bihe bikomeye.

Mu mafoto, dore uko ayo matara yagiye acanwa mu myaka yatambutse:

Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nzeri 2017, impande z'ahabera ibikorwa byo kwibuka 'National September 11 Memorial and Museum', imyiteguro yari irimbanyije
Ku wa Gatanu, tariki ya 8 Nzeri 2017, impande z'ahabera ibikorwa byo kwibuka 'National September 11 Memorial and Museum', imyiteguro yari irimbanyije
Aha ni mu 2012 ubwo hibukwaga abaguye mu gitero cy'ubwiyahuzi ku nshuro ya 11
Aha ni mu 2012 ubwo hibukwaga abaguye mu gitero cy'ubwiyahuzi ku nshuro ya 11
Aha ni mu 2013 hibukwa abaguye mu gitero cy'ubwiyahuzi
Aha ni mu 2013 hibukwa abaguye mu gitero cy'ubwiyahuzi
Ubwo amatara yacanwaga mu 2003
Ubwo amatara yacanwaga mu 2003
Urumuri rwacanywe mu 2011, rugaragarira n’umuntu uri kure y’Umujyi wa New York bitewe n’uko umunsi wagenze
Urumuri rwacanywe mu 2011, rugaragarira n’umuntu uri kure y’Umujyi wa New York bitewe n’uko umunsi wagenze
Mu 2008 nabwo urumuri rwaracanwe
Mu 2008 nabwo urumuri rwaracanwe