Nk’uko tubikesha urubuga thedailybeast.com, ibi ngo abivuga kubera ko abakandida baharanira repubulika, buri gihe birengagiza uburenganzira bw’abagore.
Anatanga urugero rw’ukuntu umusenateri w’umurepubulike witwa Marco Rubio ajya atanga ibitekerezo muri sena, avuga ko abagore batajya bafatwa ku ngufu, ahubwo baba bayumvikayeho n’abagabo.
Ikindi kandi ngo Jeb Bush, murumuna wa George W Bush; akaba yarabaye guverineri wa leta ya Florida, ngo yigeze kuvuga ko mu gihe cyo gutandukana kw’abashakanye, umugore ntacyo aba akwiye kubona ku mitungo yabo.
Hillary Clinton akomeza avuga ko guverineri wa leta ya Ohio kuri ubu, na we yahagaritse inkunga zafashaga imiryango y’abagore, yavuganiraga abafashwe ku ngufu.
Abishimangira avuga ko abo mu ishyaka riharanira repubulika, ngo bafata abagore nk’ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo.
Yagize ati: “Ndasaba abo bakandida b’aba republicains gufata neza umugore cyangwa umukobwa, kuko bitabaye ibyo ubuzima bwabo buzajya buharenganira, bahure n’ingaruka nyinshi zirimo kurwara kanseri y’ibere, gutwita ndetse no kwandura agakoko gatera SIDA ku bakobwa bakiri bato.”
Ubwo yamaraga kuvuga ibi, abantu bari aho bose bakomye mu mashyi, ariko abagabo bo baraceceka.
Nyuma y’uko bakomye amashyi, Hillary yarongeye agira ati: “Guhera ubu ibitekerezo birwanya uburenganzira bw’umugore, bigomba guhagarara! Kuko ababifite, bameze nk’ibyihebe! Ni iby’abantu badashaka kubaho mu isi igezweho.”
Hillary Clinton ntago yigeze avuga ubwoko bw’ibyehebe yagereranyije n’abakandida b’aba republicains.
Bamwe mu bo mu ishyaka ry’abaharanira repubulika, bahise bandika ku mbuga nkoranyambaga barwanya ibyo Hillary Clinton yabavuzeho.
Kuri twitter ye, Bush yagize ati: “ Hillary Clinton aragereranya n’ibyihebe ishyaka riharanira imibereho myiza y’abanyamerika?! ariko ibi birerekana ko ibyo avuga atanabizi.”



















TANGA IGITEKEREZO