Muri icyo kiganiro mpaka cyari cyuje ibitero Hillary Clinton yagabye kuri Sanders, uyu mugore w'imyaka 67 yagaragaje ko umukambwe Sanders adafite umurongo uhamye mu birebana no gukemura ikibazo cyo kwemererwa gutunga imbunda kw'abaturage bitera ubwiyongere bw'ibikorwa by'ubwicanyi, anagaruka ku myumvire ye ku birebana na capitalism ku banyamerika.
Hillary Clinton yakwennye bikomeye kuba Sanders ugendera ku mahame ya gisosiyalisiti afata nk'icyitegererezo uruhare rwa leta ya Danemark mu mibereho myiza y'abaturage, amugaragariza ko adashobora kuyobora igihugu kizigenza mu bindi muri capitalism nk'Amerika mu gihe afite imyumvire nk'iyo.
Aseka mu buryo bwuje gukwena, Madamu Clinton yagize ati "Nkunda Danemark, ntituri Danemark, turi Leta Zunze Ubumwe za Amerika."
Nyuma gato Madamu Clinton yaje gutinda ku gifatwa nk'inenge ikomeye ishobora kutorohera Sanders ku barwanashyaka batari bacye b'Abademokarate, yamubajije impamvu ki yatoye itegeko riharanira inyungu z'inganda zikora intwaro muri iki igihugu, none kuri ubu akaba ashaka kugira imvugo itandukanye n'iyo yahoranye, Sanders amusubiza ko impaka icyo gihe zitari zoroshye na mba."
Madamu Clinton yagize ati "Icyo gihe nanjye nabaga muri Sena ubwo habaga ibyo biganiro, ntabwo byari bikomeye kuri jye. Byari byoroshye kurasa ku ntego," ati "Nibaza ko igikwiye ari ukureba igituma nibura buri munsi muri Amerika hapfa abantu 90 bazize ubugizi bwa nabi bwifashishije intwaro, ibi bimaze kurenza ihaniro kandi by'igihe kirekire, igihe kiregeze ko tubirwanya."
Muri rusange Madamu Clinton yasaga n'uwihariye igice cya mbere cy'iki kiganiro mpaka, kuko nubwo Sanders yagarukaga ku kibazo kibazo cya Syria, avuga ko adashyigikiye koherezayo abasirikare barwanira ku butaka, Madamu Clinton yahise amuca mu ijambo agira ati "Nta muntu n'umwe ubishyigikiye, nta n'umwe Senateri Sanders."
Muri iki kiganiro mpaka cya mbere cy'Abademokarate cyateguwe na CNN kiyoborwa n'umunyamakuru Anderson Cooper, usibye Hillary Clinton na Bernie Sanders, cyari cyitabiriwe n'abandi bakandida barimo Martin O’Malley, Jim Webb na Lincoln Chafee badahabwa amahirwe nka babiri ba mbere.
Clinton yigaruriye icyizere kuri benshi nyuma y'iki kiganirompaka nyuma y'iminsi itari micye bigaragara ko ahagaze nabi muri za sondaje zikunze gukorwa zerekana uko abaturage biyumva mu bakandida.
Mu gihe hamaze kuba ibiganirompaka ubugira kabiri ku bakandida bo muri ishyaka ry'aba-Republicans, abademokarate batinze cyane gutegura bene ibi biganiro biri mu muco wa politiki muri iki gihugu, umuco umaze no gusakara mu bihugu bitari bicye.





Ibitekerezo 0