Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025, byari bibaye ku nshuro ya gatanu mu mpera z’icyumweru ubwo habaga kuvogera icyo kirere nta burenganzira, nk’uko byatangajwe n’Ishami rishinzwe umutekano wo mu Kirere cya Amerika y’Amajyaruguru (NORAD).
Byabaye ubwo indege ya gisivili yanyuraga mu kirere cyari cyahagaritswe gukoreshwa by’igihe gito kuko Perezida Donald Trump yari muri ako gace, ku kibuga cye cya Golf.
NORAD yahise yohereza indege za Gisirikare guherekeza iyo ndege, hakanakoreshwa uburyo bwo gutanga ibimenyetso haraswa ibishashi ariko bigaragariza umupilote ko nta kibazo gihari kugira ngo akure iyo ndege muri ako gace.
Nyuma y’icyo gikorwa NORAD yatangaje ko ibishashi byaturikijwe bikagaragara mu kirere byari bigamije gufasha indege yari yavogereye ikirere cyari cyabujijwe kunyurwamo mu kuyizeza umutekano.
Iryo shami ryatangaje ko ibishashi by’umuriro (flares) byakoreshejwe bizima vuba kandi nta kaga biteza ku bantu bari ku butaka. Iyo ndege yaherekejwe neza isohorwa muri ako gace nta kindi kibazo kibaye.
NORAD yahise isohora irindi tangazo riburira abapilote b’indege zitwara abagenzi zisanzwe ko bagomba kujya babanza gusoma amatangazo ya FAA (Federal Aviation Administration) ajyanye n’ingendo z’indege mbere yo guhaguruka.
Iryo tangazo ryakomeje riti “Kugendera ku mabwiriza ya FAA ajyanye n’uduce tw’ikirere twabujijwe gukoreshwa ni itegeko ku ndege zose, aho zaba ziri hose.”
NORAD ikoresha uburyo bw’ubwirinzi bw’ikirere hifashishijwe za radar, ibyogajuru, n’indege za gisirikare, kugira ngo hamenyekane kandi hatangwe ubutabazi bwihuse mu gihe haba hari indege zinjiye mu kirere cya Amerika y’Amajyaruguru mu buryo butemewe cyangwa ahantu habujijwe.
Trump akunze kujya kuri icyo kibuga cya Golf giherereye i Bedminster kuva yasubira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi akenshi iyo yagiyeyo, ikirere cy’aho gihagarikwa gukoreshwa by’igihe gito.
Akenshi abakivogereye bishobora kubaviramo ibihano birimo gucibwa amande, guhatwa ibibazo n’inzego z’umutekano cyangwa kuba uruhushya rwo gutwara indege ku mupilote rwahagarikwa.






Ibitekerezo 0