00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ibihugu 14 bishobora kwiyongera mu mubare w’ibikumirwa n’iteka rishya rya Trump

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 7 March 2017 saa 10:01
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kelly, yatangaje ko hari ibihugu bigera kuri 14, bishobora kwiyongera ku bindi bitandatu bifite abaturage bakumiriwe kwinjira muri iki gihugu n’Iteka rishya rya Perezida Donald Trump.

Kuwa mbere nibwo Trump yashyize umukono ku iteka rishya, rikumira mu gihe cy’iminsi 90 abaturage baturutse mu bihugu bitandatu birimo bitatu byo ku mugabane wa Afurika bituwe cyane n’Abayisilamu.

Ibihugu bigaragara kuri uru rutonde ni Iran, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia, akaba aribyo n’ubundi byari mu iteka yari yasinye muri Mutarama 2017, ariko ntirivugweho rumwe. Muri byo bitatu bivugwaho gushyigikira iterabwoba.

Iraq nayo yari ku ruriya rutonde, kuri iyi nshuro yakuwemo kubera ko ikomeje kugirana ubufatanye na Amerika mu bijyanye n’umutekano.

Mu kiganiro na CNN, John Kelly yavuze ko ibihugu bishobora kwiyongera kuri uru rutonde ari ibifite uburyo bwo kugenzura abashaka kubyinjiramo bukemangwa.

Yakomeje avuga kandi ibi bihugu atari ibituwe n’Abayisilamu gusa cyangwa ngo bibe biri mu Burasirazuba bwo hagati kandi ko nubwo bitakumirwa, umubare w’abaturage babyo binjira muri Amerika ushobora kugabanuka bitewe n’uburyo isuzuma rizarushaho gukazwa.

Iteka rishya rizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2017. Ntirireba abaturage bemerewe kuba muri Amerika binyuze muri gahunda ya Green Card.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kelly

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages