00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ibisigazwa by’indege yifashishijwe mu bitero byo muri Nzeri 2001 byavumbuwe

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 April 2013 saa 04:49
Yasuwe :

Polisi yo mu mujyi wa New York yatangaje ko yabonye bimwe mu bisigazwa by’indege yakoreshejwe mu bitero byabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2001 bigizwe n’icyuma kiriho ibiranga indege yakoreshejwe mu gushwanyuza amazu ya World Trade Center.
Paul Browne Umuvugizi wa Polisi ya New York yatangarije BBC ko ibi bisigazwa byatoraguwe hagati y’amazu abiri muri uyu mujyi hafi ya Manhattan bikaba biriho nimero z’indege ya Boeing yakoreshejwe muri ibyo bitero.
Browne ntabwo (…)

Browne ntabwo yasobanuye neza ingano y’iki cyuma, ariko Televiziyo ya NBC ikorera muri USA yatangaje ko iki cyuma gifite umubyimba wa metero imwe n’igice.

Iki cyuma kitigeze kibonwa n’abakoraga anketi kuri ibi bitero kibonetse nyuma y’imyaka 12 bisabwe n’aba nyir’inzu bakibonye bakabibwira ko gishobora kuba ari imashini yashaje babibwira abashinzwe igenzura muri uyu mujyi nabo babigejeje kuri Polisi.

Kimwe mu byatumye iki gisigazwa kitabonwa n’abakoraga igenzura ngo n’uko cyaguye hagati y’amazu abiri yegeranye cyane.

Indege enye ziyobowe n’ibyihebe 19 byo mu mutwe wa Al Qaida zahitanye abantu 2 973 bakomoka mu bihugu 93 byo ku isi mu gitero cyahawe izina rya tariki 11 Nzeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages