Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere, nyuma yo guterwa ubwoba n’izamuka ry’imibare y’abari kwandura iki cyorezo, nkuko byatangajwe na BBC.
Nyuma yo kunyuza amaso mu mibare yerekeye ibya Covid-19 yatangajwe kuri uyu wa Mbere, Dr.Rochelle yatewe ubwoba no kubona abantu ibihumbi 70 baranduye Covid-19 ku munsi umwe mu cyumweru gishize.
Mu mpungenge afite kandi harimo kuba abarenga miliyo 28.7 bamaze kwandura Covid-19 muri rusange, mu gihe abarenga ibihumbi 500 bamaze guhitanywa n’iki cyorezo.
Ati “Ndabinginze nimunyumve! Urugero ubwandu bushya bugezeho ruteye inkeke, […] dufite ubushobozi bwo kuba twagabanya imibare y’abandura icyi cyorezo, mu gihe twaba dushyize mu bikorwa ingamba zo kucyirinda. Bitabaye ibyo, imibare y’abandura Coronavirus nshya na yo iraza gutumbagira muri uku kwezi”.
Ubwandu bwa Coronavirus nshya bumaze kwiyongera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho CDC igaragaza ko abarenga 2463 banduye Coronavirus nshya yakomotse mu Bwongereza, mu cyegeranyo yashyize hanze kuwa 28 Gashyantare uyu mwaka.
Hari impungenge ko Coronavirus yamaze kwihinduranyamo amoko menshi, nyamara ubwoko bumwe cyangwa se buke muri bwo bukaba ari bwo buri kwitabwaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!