00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Inteko ishingamategeko yatoye umushinga wo guha intwaro za rutura Ukraine

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 24 March 2015 saa 10:24
Yasuwe :

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika basabye Perezida Barack Obama guha ubufasha Ukraine bw’intwaro za rutura mu rwego rwo kurwanya abigomeka ku butegetsi bashyigikiwe n’u Burusiya.

Ukraine n’u Burayi muri rusange bashinja u Burusiya gushoza intambara hagati y’Intara za Donetsk na Louhansk, ariko icyo gihugu kikabihakana, ibyo bikaba byaratangiye nyuma gato y’aho u Burusiya bwiyometseho Intara ya Crimée muri Werurwe umwaka ushize, iyo ntambara ikaba imaze guhitana abasaga 6000.

Kutubahiriza amasezerano aba yaremeranijweho n’impande zombi ikaba ari yo ntandaro y’umwuka mubi ukomeje kurangwa muri kariya gace, muri uku kwezi USA ikaba yaremeye gutanga miliyoni 75 z’amadorali ya Amerika yo kugura intwaro zidafite ubumara zizifashishwa na Ukraine yirindira umutekano.

Umugaba mukuru w’Ingabo za Amerika General Martin Dempsey, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko iyo aza kuba ari we ufata icyemezo cya nyuma yari guha Ukraine uburenganzira bwo gutunga intwaro za rutura, igitekerezo avugaho rumwe na Minisitiri w’umutekano Ashton Carter.

AFP ibiro ntaramakuru by’Abongereza byatangaje ko Eliot Engel umwe mu bashyigikiye guha Ukraine ubufasha bw’intwaro yagize ati “Iriya ntambara yasize ibihumbi by’abantu bapfuye, ikomerekeramo ibindi binyacumi by’ibihumbi by’inkomere, n’abandi miliyoni bakuwe mu byabo, ndetse inahungabanya ubusugire bw’umugabane w’u Burayi.”

Engel yakomeje avuga ko u Burusiya bwa Vladimir Putin bwagiye buba kenshi imbogamizi ku ishyaka rya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gushora imari ku mugabane w’u Burayi.

Umugaba w’ingabo za OTAN Gen. Philip Breedlove yatangaje ko u Burayi bukwiye kwifashisha ibishoboka byose bugafasha Ukraine, bayoherereza intwaro kugirango ibashe kwirwanaho ku duce twigaruriwe n’ingabo zishyigikjiwe n’u Burusiya.

John Boehner Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yagize ati “Hatagize igikorwa, ubushotoranyi bw’u Burusiya buzakomeza.”

Nk’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zibitangaza hategerejwe kureba niba amasezerano y’amahoro yaganiriweho mu Mujyi wa Minsk muri Biélorussie hari icyo azageraho mbere yo guha intwaro za rutura Ukraine.

Uwo mushinga wo guha intwaro za rutura Ukraine watowe kuwa mbere w’iki cyumweru, wemezwa n’abadepite 348 n’aho 48 barawuhakana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages