00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Inzobere mu buvuzi agiye kwiyamamariza kuba Perezida

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 4 May 2015 saa 08:08
Yasuwe :

Ben Curson inzobere mu nzobere mu kubaga ubwonko utarigeze na rimwe akora akazi k’ubuyobozi, ngo anyotewe kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba yatangaje ko agiye kwiyamamariza uwo mwanya binyuze mu ishyaka ry’abarepubulika (Republicains).

Ikinyamkuru Time gitangaza ko uwo mugabo w’Umunyafurika akaba n’Umunyamerika agiye kwiyamamaza binyuze mu Ishyaka ry’Abarepubulika.

Yagize ati “Ndifuza kuba mu mubare w’abahatana ni yo mpamvu ntangaje kandidatire yanjye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ben Curson yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko yibona nk’umuturage nk’abandi bose kandi ko kuba nta burambe afite mu kuyobora abifata nk’amahirwe menshi yo kuzabikora neza.

Ben Curson w’imyaka 63 y’amavuko amaze imyaka 29 ayobora ibitaro by’abana bya Johns Hopkins mu Mujyi wa Baltimore ari na ho atuye.

Azwiho kuba yarayoboye igikorwa cyo kubaga impinja zavutse zifatanye kuva mu mugongo kugeza mu mutwe. Ibikorwa bye by’ubuvuzi mu kubaga imitima byatumye uyu mugabo yitirirwa filime yiswe “Gifted Hands” ikina ubuzima bwe bwose mu buvuzi.

Tombola Felicie
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages