Uretse ibyo kandi aba bayobozi bo mu ishyaka ry’Aba-Democrates, bemeje uyu mugambi nyuma y’uko Trump yibasiye bikomeye mugenzi wabo John Lewis, wamenyekanye cyane mu rugamba rwo guharanira uburenganzira bwa muntu, wari umaze kuvuga ko atazitabira uyu muhango uteganyijwe kuwa Gatanu tariki 20 Mutarama.
Kuwa Gatanu, John Lewis, yavuze ko atazitabira umuhango w’irahira rya Trump afata nk’utemewe bitewe n’uruhare rw’u Burusiya mu matora yabaye mu Ugushyingo 2016.
Aganira na NBC News, John Lewis yagize ati “Ntabwo ushobora kubana mu rugo n’ikintu utekereza ko ari kibi.”
Nyuma y’umunsi umwe gusa (ku wa Gatandatu) atangaje ibyo, Trump abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yasubije John Lewis, yemeza ko ari uwo kuvuga gusa nta bikorwa.
Ati “Baravuga ariko nta bikorwa. (Lewis) akwiye gushyira ingufu zishoboka mu gufasha akarere ke aho kwirirwa avuga ku ruhare rw’u Burusiya.”
Ayo magambo ya Trump yarakaje bikomeye bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, baturuka mu ishyaka ry'Aba-Democrates ribazizwamo Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora ndetse bemeza ko batazitabira umuhango w’irahira rye.
Mark Takano wo muri Leta ya California, yagize ati “Ndemeranya na John Lewis kandi byongeye sinzitabira ibirori by’irahira (rya Trump).”
Yvette Clarke wo muri New York yavuze ko atazitabira uyu muhango bitewe n’uko gutuka John Lewis ari ugutuka Amerika yose.
Mark DeSaulnier wo muri Leta ya California, yatangaje ko ashingiye ku mutimanama we adashobora kwitabira uyu muhango.
Aba bayobozi batangaje ibyo kutitabira uyu muhango, bakurikira abahanzi batandukanye b’ibyamamare banze kuzaririmba muri uyu muhango uzabera I Washington DC. Abo barimo Elton John, Celine Dion n'abandi banyuranye.


Ibitekerezo 0