Ahmed Mohamed w’imyaka 14, ni umwarabu ufite inkomoko mu gihugu cya Sudani, akaba yarigeze gutabwa muri yombi na Polisi, ubwo umwarimu we yabonaga isaha yakoze ndetse yirukanwa no ku ishuri iminsi itatu.
Mu ibaruwa umunyamategeko wa Ahmed yandikiye Umujyi wa Irving isaba aka kayabo, avuga ko kuba uyu mwana yararenganyijwe bigakwira mu binyamakuru byinshi byo ku Isi, ari ihohoterwa ryamukorewe mu gihe ataranageza ku myaka y’ubukure. Ibintu yemeza ko byamuteye ihungabana.
Uyu munyamategeko asaba ko Miliyoni 10 z’amadorali zikwiye gutangwa n’Umujyi wa Irving ndetse izindi eshanu zigatangwa n’ishuri rya Irving MacArthur High School kuko ibikorwa uyu mwana yakorewe n’ubu bikimutera ihungabana.
Yongeraho ko iyi mpozamarira bashaka zishingiye ku kuba na nyuma yo gufatwa, uyu mwana yagiye yakira ubutumwa (e-mail) bumutera ubwoba, na byo byagize uruhare mu kumutera ihungabana.
Uyu munyamategeko avuga ko ibi nibitubahirizwa vuba, azisunga inkiko nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditse agaragaza ko uyu mwana yanakorewe ivangura.
Ati “Impamvu nyamukuru yatumye uyu mwana ahohoterwa n’abantu bakuru ndetse bagahita batekereza ko Ahmed ari ikihebe, ni uko ari Umwarabu, igihugu akomokamo, ndetse n’idini ya Islam abarizwamo”
Mu kwamagana itabwa muri yombi rya Ahmed, abantu benshi bagaragaje ko bashyigikiye uyu mwana kuri twitter bakoresha hashtag #IstandWithAhmed.
Nyuma yuko uyu mwana afatwa yatangaje ko icyo gihe yagize ibihe bibi ariko birangira abigiriyemo umugisha.
Bidateye kabiri yinjiye mu ngoro ya Perezida Obama, nyuma y’uko uyu mutegetsi yanditse kuri Twitter ye ati “Isaha nziza, Ahmed. Wayizana kuri White House? Dushobora gukangurira abandi bana nkawe gukunda science. Nicyo kigize Amerika igihangange.”
Yahise ahura n’Umuyobozi wa Google Sergeu Brin, atumirwa mu bihugu nka Turukiya, Sudani na Jordani.
Ikinyamakuru Time Magazine cyashyize uyu mwana mu bana 30 bahize abandi muri 2015.



















TANGA IGITEKEREZO