Abanyarwandakazi batatu ku Cyumweru gishize barangije amasomo yabo mu Cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Spelmen College muri Leta ya Georgia muri Zunze Ubumwe za Amerika.
AKAYENZI Janet wize ibijyanye n’ubumenyi bw’ibidukikije, DUSHIME Rosine yiga ibijyabuzima n’ubutabire na IZERA Gisele wize ubumenyi bwa mudasobwa nibo Banyarwanda ba mbere basoje amasomo yabo mu mateka ya Spelmen College.
Iri shuli riyobowe na Prof Beverly Daniel Tatum, ryafunguye imiryango mu mwaka w’ 1881, ubu akaba ari ryo shuri rya mbere mu mashuri yigamo abakobwa gusa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bantu bakomeye barangirije muri iri shuri harimo Alberta Williams King, umubyeyi wa Martin Luther King ndetse na Bernice King, umukobwa wabo.
Foto: F.X Nshimiyimana



















TANGA IGITEKEREZO