00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Loni irasaba ko abagize uruhare mu iyicarubozo bakurikiranwa mu nkiko

Yanditswe na

Noel T

Kuya 10 December 2014 saa 10:49
Yasuwe :

Nyuma y’icyegeranyo cyasohowe na Sena ya Amerika ku iyicarubozo rikorwa na CIA, Ibiro by’Ubutasi bw’iki gihgu ku ya 9 Ukuboza 2014, Umuryango w’Abibumbye (UN) n’abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko abagize uruhare muri ibi bikorwa bakurikiranwa n’ubutabera.
Inkuru ya BBC, ivuga ko intumwa idasanzwe ya Loni ku burenganzira bwa muntu Ben Emmerson ivuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwihuse, abakekwaho gukora iyicarubozo bagashyirwa mu butabera.
Mr Emmerson yavugiye i Geneva (…)

Mr Emmerson yavugiye i Geneva ati “Ku bijyanye n’amategeko mpuzamahanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) itegetswe kujyana abantu bose bafite uruhare muri ibi bikorwa mu bucamanza.”

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Kenneth Roth yavuze ko ibikorwa by’inzego z’iperereza za Amerika ari ibyaha bidashobora kubonerwa ibisobanuro.

Yagize ati "Ukuri dushaka, gushobora gushyira abakuru b’inzego z’umutekano mu butabera, ariko ikibazo cy’iyicarubozo muri Amerika, kizaba umukoro no ku bandi baperezida b’iki gihugu.”

Bimwe mu bikorwa by’iyicarubozo bikorerwa imfungwa muri Amerika, harimo kumaza abantu amasaha menshi bataryamye kandi bahagaze cyangwa bari mu bikorwa bibababaza.

CIA mu minsi ishize yari yatangaje iyicarubozo, ryakoreshejwe nyuma y’ibitero by’ibyihebe mu 2001.

Perezida Obama akigera ku butegetsi, mu 2009 yavuze ko akuyeho ibi bikorwa by’iyicarubozo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages