00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Minisitiri w’Ingabo yamaze iminsi mu bitaro Perezida atabizi

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 7 January 2024 saa 11:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yamaze iminsi ine mu bitaro Perezida Joe Biden atabizi.

Tariki 1 Mutarama 2024 ni bwo Austin yagiye mu Bitaro Walter Reed National Military Medical Center agiye kubagwa ariko icyo yari arwaye nticyatangajwe.

Ni uburwayi Austin yagize ibanga mu minsi ine yamaze mu bitaro kugeza ubwo Jake Sullivan ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu abimenye ku wa Kane, tariki 4 Mutarama 2024.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje iby’uburwayi bwa Austin ku wa Gatanu, tariki 5 Mutarama 2024.

Ntabwo higeze hatangazwa uburwayi bwa Austin cyangwa se icyo yari agiye kubagwa ndetse kugeza ku wa Gatandatu yari akiri mu bitaro.

Mu itangazo Austin yashyize hanze, yagaragaje ko yicuza kuba ataratangaje iby’uburwayi bwe.

CNN yatangaje ko na Perezida Biden atigeze amenya iby’uburwayi bwa Austin, kuko yabibwiwe na Sullivan ku wa Kane.

Ku itariki ya 1 Mutarama ubwo Austin yajyaga mu bitaro, Biden yakoranye inama kuri telefoni n’abayobozi bakuru bashinzwe umutekano na Austin arimo.

Ntabwo bizwi niba Austin yarahamagawe ari mu bitaro cyangwa atarajyamo.

Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lloyd Austin, yamaze iminsi ine mu bitaro Perezida Biden atabizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages